Perezida Kagame yakiriye Dr. Albert Bourla, Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rwa Pfizer rukora imiti n’inkingo, wamushyikirije ubutumwa bw’ishimwe.
Mu butumwa umuyobozi wa Pfizer yashyikirije Perezida Kagame bugira buti ” Mu rwego rwo guha agaciro ubuyobozi butagereranwa bwanyu, n’umuhate wanyu ngo abanyarwanda n’abatuye umugabane wa Afurika bagire ubuzima bwiza n’imibereho myiza, turagushimira ko wabaye umufatanyabikorwa mwiza mu ishingwa rya Accord for a Healthier World.”
Accord for A Healthier World ni umuryango udaharanira inyungu washinzwe n’uruganda rukora imiti n’inkingo rwa Phizer mu mwaka wa 2022. Ugamije gukuraho ubusumbane bw’abakire n’abakene muri serivisi z’ubuvuzi kugirango abaturage basaga Miliyari 1.2 bo mu bihugu bikennye 45 bagerweho n’ubuvuzi.
Baganiriye ku bufatanye mu gutuma abatuye Isi bagira ubuzima buzira umuze, binyuze mu kubagezaho serivisi z’ubuvuzi zinoze.
Dr. Albert Bourla n’itsinda ayoboye kandi barakomeza kugirana ibiganiro n’abo mu nzego z’ubuzima mu Rwanda bayobowe na Minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda Dr Sabin Nsanzimana.