Ubu imvugo igezweho nuko abakobwa bafite ikimero kiza batajya bamenya gufata abagabo neza igihe bari mu buriri, bitandukanye n’abakobwa bafite isura itari nziza kuko bo bakora uko bashoboye kose ngo babashe gukurura abagabo babafata neza mu buriri kuko ariyo mahirwe yonyine baba bafite yo gukurura abagabo.
Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Howwebizz, ngo ubu abagabo basigaye bagira ubwoba bwo gushakana n’abakobwa bafite isura nziza kuko serivisi bakunze gutanga mu buriri ziba zidahwitse.Ngo impamvu ibitera nuko abakobwa bafite isura ikeye baba bashakishwa n’abagabo benshi, kuburyo iyo bageze mu buriri batajya bigora ngo bemeze uwo baryamanye kuko uwo nubwo atagaruka , abo bakobwa baba badateganya kubura abagabo cyangwa abasore.
Kubera intwaro keremano baba bifitiye y’ubwiza, ntibigora bivuna cyangwa baryohereza abagabo, ngo ahubwo ako kazi kose umugabo niwe kaba kareba.
Nyamara bitandukanye n’abakobwa bafite isura idashamaje, kuko bo kubera ko nubundi abagabo babagana aba ari bake, ngo bakoresha uko bashoboye kose ngo na bake babonye batabacika ahubwo bazagaruke.Ibyo rero babigeraho bafata neza kandi bagakora igishoboka cyose ngo bashimishe umugabo bari kumwe mu buriri.
Ikinyamakuru gikomeza kivuga ko akenshi uzasanga abakobwa cyangwa abagore beza aribo bakunze gutandukana n’abagabo babo kubera kutita kuri gahunda zo mu buriri cyangwa bagahorana amakimbirane mu ngo zabo.Icyakora ikinyamakuru kivuga ko byanashoboka ko ari ukubera ko abagore badakunze gushyanuka cyane.Gusa iyi mpamvu yo ntiyumvikana neza kuko akenshi uryamana n’uwo wisanzuyeho keretse yagufashe ku ngufu kandi ibyo byo bihanwa n’amategeko.
Howwebizz isoza yanzura ko abakobwa babi ku isura aribo uzasanga bazi gufata neza abagabo mu buriri, mugihe abakobwa beza bagaragara nk’abanebwe kubera ko baba bashakwa na benshi nta mpungenge baba bafite ko bashobora kubura abagabo.
Ibyo bivuyeho hasigara ikibazo ku bagabo, bibaza uwo bahitamo ari ugushaka umugore ufite uburanga nyamara uzarira mu buriri, no kuzana ufite isura idashamaje ariko ushabutse mu bikorwa.