Kuri uyu munsi tariki ya 1 Kanama, mu Rwanda hose bizihije umunsi w’umuganura aho uyu muhango wizihijwe murwego rw’igihugu wabereye i Remera muri sitade ntoya.Umushyitsi mukuru muri uwo muhango yari umufasha wa Perezida wa Repubulika Madamu Jeannette Kagame.
Madamu Jeannette Kagame aha abana amata/foto Umuseke
Uyu muhango ubusanzwe uterwa inkunga na Minisiteri y’umuco,urubyiruko na siporo wari witabiriwe n’abayobozi benshi batandukanye barimo abaminisitiri, abayobazi b’uturere two mu mujyi wa Kigali n’abandi batandukanye.
intego y’uyu mwaka ikaba yavugaga ngo “inkingi yo kwigir.Eduard Kalisa umunyamabanga uhoraho muri Minispoc yashimye abitabiriye ibi birori by’umuganura.Yakomeje asaba ko uwo munsi waba inkingi yo wkigira nkuko insanganyamatsiko ibivuga.
Madamu Jeannette Kagame yahaye abana amata, umwe mu muhango wakorwaga ku munsi w’umuganura.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Geraldine Mukeshimana mu ijambo rye yavuze ko kwigira ari urugendo rwo kwihesha agaciro no kwigira, akaba asaba ko uwo munsi umanuka ukagera no mu miryango, bigakorwa bitozwa abana ngo uwo muco utazacika.
Minisitiri Mukeshimana ageza ijambo ku bitabiriye uwo munsi/foto Umuseke
Meya wa Gasabo mu ijambo rye ry’ikaze yashimye Leta y’u Rwanda ikomeje guharanira iterambere ry’ Igihugu rishingiye k’Umuco
Abantu benshi bari bitabiriye uwo munsi w’umuganura/foto Umuseke
Uwo muhango wabanjirijwe n’ibikorwa bitandukanye harimo umutambagiro wakozwe mu mujyi wa Kigali, ndetse n’umuhango wo kumurika inyambo mu Rukali i Nyanza.