Burya abagabo n’ abagore baratandukanye, tugiye kurebera hamwe itandukaniro ku bashakanye mu gutera akabariro rishobora kubaviramo intonganya no gushwana kubera kutamenya.
1. Icya mbere ni uko umugabo ashaka gukora imibonano
physiquement, cyangwa se mu mubiri gusa, iby’ibyiyumvo n’urukundo bikazira kuri icyo gikorwa cyamaze gukorwa. Naho umugore, mbere yo gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo, abanza kugira ibyiyumvo hamwe n’urukundo (sentiments et amour), akaba aribyo bizatuma yemera guterana akabariro n’uwo bari kumwe: N’iyo mpamvu iyo nta bibazo biri mu rugo, nta ntonganya, umugabo aguyaguya umugore, icyo gihe n’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina abugira ku bwinshi.
2. Burya umugabo akenera kubonekaho ko ashoboye ibintu (COMPETENCE), no mu gikorwa cyo gutera akabariro ni uko. Umugabo aba ashaka ko umugore we amwereka ko abona ko abishoboye.
3. Ku bijyana n’igihe ubushake cyangwa se ubushyuhe buzira, umugore agereranywa n’ifuru. Ifuru itwara iminota igeze muri 30 kugirango ishyuhe babone gutangira kuyitekamo imigati! Ni nako umugore akenera kubanza gutegurwa igihe kitari gito kugirango abashe gukora imibonano neza. Naho umugabo we, ubushyuhe buza vuba, apfa kuba gusa akorakowe igitsina cye n’umugore uwo ariwe wese. Nyuma y’iminota itageze kuri itanu yashobora no kuba amaze gusohora. Twamugereranya no kurasa umwambi w’ikibiriti.
4. Mu bijyana no gutegurana, umugore aba agomba gutangira gukorakorwa ku myanya itamuzanisha ubushake vuba vuba (zones hérogènes). Kuyikorakora atarabishaka na gahoro, bigereranywa no gukorakora igitsina gabo nyuma yo gusohora! Naho umugabo we nta kibazo agira, yarangije kubishaka, wikwirirwa unyura hirya no hino cyane, ushatse watangira kumukorakora ku gitsina nyir’izina.
5. Usanga ngo abagabo bagerageje gutegura abagore babo bataragera mu cyumba, bakunda guhera ku mabere! IBI SIBYO! Naho abagore nabo bagerageje kubikorera abagabo, bagatinya guhita bakora ku gitsina kuko bigereranya n’ibibabaho. Ku mugabo we, kumukorakora ku gitsina mu gihe gito cyane mutangiye gutegurana ntacyo bimutwara.