Mu buzima bwa buri munsi duhura n’ibibazo. Hari igihe bikurenga bikaba ngombwa ko ugisha inama. Kugira inama mugenzi wawe uje akugana bisaba ubwitonzi n’ubushishozi. Inama nziza ishobora gutuma umuntu afata icyemezo kimugirira akamaro akabona inzira ikwiye yo kunyuramo. Inama mbi ishobora kuroha umuntu akagwa mu mwobo atazikuramo. Izi ni ingingo ukwiriye kwitaho mugihe ushaka gutanga inama nziza nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Gukunda.com.
1.MWUMVE
Fata umwanya uhagije wumve ikibazo cye. Buri kibazo ntigisa n’ikindi,tega amatwi neza umenye uko ikibazo giteye. Ushobora kuba warahuye n’ikibazo gisa nacyo ariko ni byiza ko umwumva neza ukumva aho ikibazo giherereye. Ni byiza ko uko agusobanurira umubaza aho udasobanukiwe neza. Kumutega amatwi ntibigufasha gusa kuza kumugira inama nziza ahubwo bigufasha no kuba inama yawe iri bwemerwe. Umuntu utaguhaye umwanya yo kukumva ntiwakwemera inama akugira
.
2.ISHYIRE MU MWANYA WE
Mu Kinyarwanda baca umugani ngo agahwa kari kuwundi karahandurika,ariko gerageza wishyire mu mwanya we,ushushanye ari wowe uhuye n’icyo kibazo. Bizagufasha kubona uko umuha inama nziza.
3.WIMUSHINJA
Ikibazo yagize bishobora kuba ari uburangare bwe cyangwa amakosa yakoze. Kuba aje agusanga ngo umugire inama si igihe cyo kumutonganya no kumushinja uburangare bwe. Muhumurize nubwo yaba afite uruhare runini mu kibazo afite.
4.TEKEREZA INGARUKA Z’INAMA UGIYE KUMUGIRA
Shushanya inzira zose zishoboka ikibazo cyakemukamo. Tekereza inyungu yavana mu nama uri bumugire. Mwereke ingaruka zo mu gihe kizaza kuruta uko yareba inzira yoroshye ihita ikemura ikibazo. Ikibazo cyane igikomeye akenshi kigomba kunyura mu nzira nyinshi no kwitanga kugira ngo igisubizo kizabe kiza kurshaho. Mwereke ingaruka mbi yo gukemura ikibazo cye anyuze mu nzira ngufi(yoroheje).
5.MWUNGURANE IBITEKEREZO
Nubwo yagusanze ngo umugire inama ,muhane ibitekerezo ndetse mushakire umuti hamwe. Hari uko we abona yabigenza, nawe ukaba ufite ukundi ubibona. Muteranyije ibitekerezo byatanga inama nziza kandi ifatika.
6.KORESHA UKURI
Niba ubona utashobora kumugira inama mu kibazo afite,ba umunyakuri aho kumubwira ibintu bizamuroha akakubonamo umwanzi. Mubwize ukuri ashakire ahandi. Sibyiza ko umugira inama nawe ubwawe utakurikiza uramutse uhuye n’ikibazo cye.
7.GIRA IBANGA
Nubwo yaje kukubwira ikibazo cye ,ntibivuze ko ugenda umukwiza muri rubanda. Mugirire ibanga nkuko nawe uramutse uhuye n’ikibazo wakwifuza ko barikugirira.
8.MUKURIKIRANE
Mu nzira ndende yo gukemura ikibazo cye ari kunyuramo, mukurkirane umenye niba inama wamugiriye hari icyo iri kumufasha. Bizatuma abona ko atari wenyine binamugabanyirize kwiheba no kwiyanga. Niba hari ikitagenda, mwongere mwicare mujye inama muhindure ingamba.
9.MWUMVISHE KO IMANA ISHOBORA BYOSE UMUFASHE GUSENGA
Hari igihe wumva ko inama umugira atabasha kuyakira umufasha kumwumvisha ko imana ariyo ibasha kubikora kurusha uko umwana wumuntu yamufasha gusa ibyo ubikora kumuntu wemera gusenga ariko hari nuwo wabibwira akumva ko uba umushinyagurira gusa iyo abyemeye biba byiza cyane.
JANE