Mu mujyi wa Krakow mu majyepfo y’igihugu cya Poland umugore yagiye kugura imigati mu iduka riyicuruza yambaye ubusa, gusa igitangaje ni uko yarinze ahava nta muntu numwe ushidukiye kumureba , habe na ba ny’iri duka bamuhaye imigati.
Nguwo imbere ku murongo ategereje guhabwa umugati
Nkuko byatangajwe na Mirror.com, ngo hari umushoferi witwa Cesar Zawadzki wari uri gushyira lisansi mu modoka ye , akaba ari nawe wamufotoje telefone , ngo yatangajwe cyane no kubona uwo mugore ahagaze ku murongo n’abandi bakiriya yambaye ubusa kandi ntacyo bibwiye abandi bakiriya.
Cesay yagize ati : “Ninjiye imbere ngo njye kubibwira abakuriye iryo duka , ariko uwo mugore yatekereje ko ndi umusazi maze aranyihorera. Nange nahise mfata telefone yange.”
Yakomeje agira ati : “Rwose yaranyirengagije kandi ntiyari yanyoye cyangwa ngo afate ibiyobyabwenge , ahubwo yari ahagaze yitonze ku murongo ategereje guhabwa umugati n’ikinyobwa ubundi akishyura.”
Icyatangaje uyu Cesar ariko ngo ni ukuntu abacuruzaga muri iryo duka bamuhaye ibyo yashakaga ubona nta kibazo bafite kandi babifashe nk’ibisanzwe.Ndetse ngo n’abagabo bari kuri sitasiyo ya lisansi imbere y’iryo duka , wabonaga ntacyo bibabwiye.Ngo ntibigeze bamureba n’irihumye.
Arangije kwishyura ibyo yari aje kugura ngo yaramanutse anyura inzira y’umuhanda ubona ko ari ibintu bisanzwe.