Umukunzi wacu yatwandikiye agisha abasomyi inama
Yatangiye agira ati: Ndabasuhuje ,nje hano nje gusaba inama,
Nitwa Aimee ndubatse mfite umugore n’abana 2 , mfite imyaka 33 ikibazo rero mfite , umugore ntashaka ko menya amafaranga yahembwe aho ayashyira ,kandi jye konti yanjye turayifatanyije.Twese turakora.
Ikindi rero kinkomereye cyane, Ubu nshobora kumara ibyumweru bibiri tutarakora amabanga y’abubatse, nabwo yabyemera nkaba nabanje gutereta bihagije nkaho atari umugore wanjye. Buri gihe ati ndananiwe , ubundi ati buretse tukaba turaryamye, n’izindi mpamvu zidashira.
ese ubu nakora iki ko ubwo buzima mbubayemo imyaka 6 nkaba numva bundambiye ? Ndabategereje kubw’inama muzampa.
Tukwibutse ko nawe ushaka kugira igitekerezo, ikibazo cyangwa inyunganizi ugeza ku basomyi ba Makuruki.com , watwandikira kuri E-mail yacu makurukirw@gmail.com