Walikale: Imirwano ikomeye yakomeje M23 irasatira Pinga

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’uruhande rwa leta yakomeje ku wa gatandatu no ku cyumweru mu gice cy’amajyaruguru ya teritwari ya Walikale – nini kurusha izindi eshanu zigize Intara ya Kivu ya Ruguru.

Mu mirwano yabaye ejo ku cyumweru, Radio RFI ivuga ko ingabo za leta n’abo mu mutwe wa Wazalendo bateye M23 mu gace kitwa Minjenje ko muri ‘groupement’ ya Kisimba, bagamije kuhisubiza ngo bahambure M23.

Sosiyete Sivile muri Walikale yabwiye BBC ko imirwano yo ku cyumweru muri ‘Groupements’ za Kisimba na Ikobo yatumye “abantu benshi” bahunga berekeza mu mujyi wa Pinga, aho “M23 isa n’aho irimo kwerekeza”.

- Advertisement -

Pinga ni umujyi wo muri teritwari ya Walikale uri muri kilometero zisaga 150 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba uvuye i Goma.

Fiston Misona ukuriye ‘Société civile Forces Vives de Walikale’ mu butumwa yahaye BBC, avuga ko iyi mirwano yo mu mpera z’icyumweru yateye “guhunga kw’abantu benshi, gutwika inzu, no kwica abaturage”.

Misona avuga ko batarabarura umubare nyawo w’abahunze, yabwiye BBC ati: “Ariko babarirwa mu bihumbi. Ni ingo zirenga 1,500.”

Ibinyamakuru muri RD Congo bivuga ko M23 ubu igenzura uduce twa Walikale turimo Katobo, Luola, Mbukuru na Mukohwa kandi ko yaba igeze mu birometero bisaga 20 uvuye mu mujyi wa Pinga – imwe muri ‘centre’ z’ingenzi muri Walikale ifite ikibuga cy’indege gito cyo mu bwoko bwa ‘Aerodrome’.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:48 am, Dec 8, 2024
temperature icon 15°C
scattered clouds
Humidity 100 %
Pressure 1017 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:45 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe