Urukiko rw’Ubujurire rwakatiye Wenceslas Twagirayezu igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri Mutarama 2024, Urukiko Rukuru rwari rwagize umwere Twagirayezu w’imyaka 56 ku byaha yaregwaga.
Kuwa 11 Mutarama 2024 Urugereko rw’urukiko rukuru rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwategetse ko Wenceslas Twagirayezu afungurwa ngo kuko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyaha bwamushinje gukora koko yari mu Rwanda.
Urukiko rwari rwashyigikiye inyandiko yatanze zagaragaza ko yari muri Zaire y’icyo gihe ubu ni Repubulika ya Demokrasi ya Congo.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko butanyuzwe n’umwanzuro w’uru rukiko wo kugira umwere Wenceslas Twagirayezu. Buhita bujuririra icyemezo cy’urukiko.
Twagirayezu yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Danemark mu mwaka wa 2018. Uyu yagize ayoboye ishyaka CDR muri Gisenyi ari naho akomoka.