79 mu bimukira biteguraga koherezwa mu Rwanda barekuwe n’urukiko

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Abanyamategeko bunganira abimukira n’abasaba ubuhungiro mu bwongereza baravuga ko abakiriya babo bari baratawe muri yombi bitegura koherezwa mu Rwanda bari kugenda barekurwa.

BBC yatangaje ko yaganiriye n’abanyamategeko bunganira muri ibi birego bakayibwira ko abimukira 79 bamaze kurekurwa batanze ingwate y’amafaranga. Gusa ntihatangajwe amafaranga bagiye bategekwa kwishyura.

Abimukira bageze mu bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko batangiye gukusanywa mu kwezi kwa kane uyu mwaka. Bikavugwa ko bagomba gutangira koherezwa mu Rwanda muri Nyakanga uyu mwaka.

- Advertisement -

Ibyemezo byo kurekura bamwe batanze ingwate byatangiye gufatwa nyuma y’aho umunyamategeko wa Guverinoma y’u bwongereza atangaje ko italiki yo kohereza abimukira mu Rwanda ari iya 24 Nyakanga 2024.

Nta mubare nyawo uzwi w’abimukira batawe muri yombi bari kwitegura koherezwa mu Rwanda. Ndetse nta n’icyo ibiro bya Minisitiri w’intebe w’ubwongereza byari byatangaza ku manza z’abimukira badashaka koherezwa mu Rwanda batanze ibirego mu nkiko.

Ministiri w’intebe w’ubwongereza Rishi Sunak we yatangaje ko natsinda amatora yo kuwa 04 Nyakanga iyi gahunda izahita ishyirwa mu bikorwa. Mu gihe ishyaka ry’abakozi ryo ryiyamamaza muri Aya matora rivuga ko niriramuka riyatsinze ibyo kohereza abimukira mu Rwanda bizahita bihagarara.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:32 pm, Sep 19, 2024
temperature icon 19°C
light rain
Humidity 68 %
Pressure 1013 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe