Ikipe ya Rayon Sports FC iri kwitegura umukino na Gasogi United kuri uyu wa gatanu taliki ya 12.1.2024, ikomeje gutegereza ko federasiyo y’umupira w’amaguru muri Senegal irekura transfert (ITC) y’umunyezamu wayo mushya Khadime Ndiaye iheruka gusinyisha.
Khadime Ndiaye uvuye mu kipe ya Guédiawaye yo muri Senegal agomba guhabwa uburenganzira muri system na federation y’umupira w’amaguru y’iki gihugu ariko kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru , ubwo burenganzira bwari butaratangwa.
Umunyamabanga wa Rayon Sports Namenye Patrick yabwiye MAKURUKI ko nta mpungenge bibabateye kuko bizeye ko ibyangombwa bye birara bibonetse kuri uyu wa kane.
Ati ” Ndiaye Ntarabona ITC ariko ararara ayibonye, icyemezo cyo gukorera mu Rwanda cyo yamaze kukibona”
Mu gihe abakinnyi b’Abaganda ba Rayon Sports barimo umunyezamu Simon Tamale bakomeje kubura , uyu munyezamu niwe ugomba gufatanya na Hategekimana Bonheur mu kurindira iyi kipe , nyuma y’igenda rya Adolphe Hakizimana werekeje muri As Kigali .
Umunyabanga wa Rayon Sports yavuze ko kugeza magingo aya aba bakinnyi b’Abaganda atazi igihe bazazira.
Abo bakinnyi bagiye mu biruhuko iwabo muri Uganda ni Ojera Jaockiam, Charles Bbaale, Simon Tamale, bose bajyanye na Musa Esenu ariko we wahawe urwandiko rumurekura , dore ko ari mu minsi ya nyuma y’amasezerano ye n’iyi kipe.
Undi mukinnyi mushya ugomba kwifashishwa kuri uyu mukino ni undi munya-Senegal Gomis Paul .
Namenye yemeje ko uyu mukinnyi we yamaze kubona ibyangombwa .
Abandi bakinnyi bari bagiye mu biruhuko ni Héritier Luvumbu Nzinga na Youccef Rharb , ariko bakoze imyitozo yo kuri uyu wa gatatu, taliki ya 10.1.2024.
Rayon Sports irakira Gasogi United mu mukino wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru kuri uyu wa 5 saa 18h00 taliki ya 12.1.2024 kuri Kigali Pele Stadium.
Uyu mukino wahawe kuzasifurwa n’abasifuzi mpuzamahanga barangajwe imbere na Rulisa Patience , Mutuyimana Dieudonné ” Dodos” na Akimana Juliette uheruka kugirwa mpuzamahanga.