Ikipe ya Police FC yatakaje umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona yari yasuyemo Sunrise FC i Nyagatare , abakinnyi barimo Ndizeye Samuel bashwana n’abasifuzi n’umutoza Mashami Vincent agaragaza kutemeranya n’icyemezo cy’abasifuzi bahagaritse umukino kubera imvura.
Ni umukino warangiye Sunrise FC itsinze ibitego 2-1 nyamara Police FC ari yo yari yabanje igitego cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjili kuri penaliti yatsinze ku munota wa 47
Ku munota wa 75 , umukino wahagaze kubera imvura nyinshi, usubukuwe, Sunrise FC ihita yishyura igitego ishyiramo n’icya kabiri, ibitego byaje byegeranye mu minota ibiri (Bryan 76, Munyagihugu Patrick 77).
Umukino urangiye hongeweho iminota 6, ibitishimiwe n’abakinnyi n’abafana ba Police FC.
Abakinnyi ba Police FC bayobowe na Ndizeye Samuel bagaragaje uburakari ku basifuzi, bavuga ko bakagombye kongeraho iminota myinshi, ibyatumye abasifuzi basohoka mu kibuga barinzwe.
Umutoza Mashami Vincent yavuze ko kubwe yabonaga umukino wakomeza, atazi impamvu wahagaritswe.
Mu yindi mikino y’umunsi wa 16, SC Kiyovu nayo yananiwe gukura amanota 3 i Ngoma, inganya na Muhazi United 1-1, nyamara Kiyovu yishyuwe ku munota wa 88.
APR itarakinnye uyu mukino kuko yari ikiri Zanzibar, nubwo yagarutse mu Rwanda kuri iki cyumweru, iracyayoboye urutonde rwa shampiyona
Imikino y’umunsi wa 16
Ku cyumweru taliki ya 14.1.2024
Sunrise FC 2-1 Police FC
Muhazi United 1- 1 SC Kiyovu
Kuwa Gatandatu taliki ya 13.1.2024
Gorilla FC 2-1 Etincelles FC
Bugesera FC 0- 0 As Kigali
Musanze 0-0 Etoile de l’Est
Amagaju FC 2 -3 Mukura VS
Kuwa Gatanu taliki ya 12.1.2024
Rayon Sports 1-2 Gasogi