Urubanza rumwe mu zaciriwe mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwatwaraga amadorali y’Amerika arenga Miliyoni 20, mu manyarwanda ni hafi Miliyari 2; mu gihe urubanza rumwe rwaciwe n’urukiko Gacaca rwatwaraga amadorali 50.
Imibare itangwa na Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda igaragaza ko inkiko Gacaca zaciye imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi zingana na 1,958, 634. Izi manza kandi ngo zatwaye ingengo y’imari ingana na Miliyoni 52 z’amadorali ya Amerika ayashoboraga gukoreshwa mu manza zitarenze 3 gusa iyo ashyirwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR).
TPIR yashinzwe mu Ugushyingo 1994 yamaze imyaka 20 yaciye imanza 75.
MINUBUMWE igaragaza ko uruhare Inkiko Gacaca zagize mu kubanisha neza abanyarwanda ari ndashyikirwa kuko ubushakashatsi bugaragaza ko 83% by’abemeye uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi basabye imbabazi ndetse abarenga 85% by’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batanze imbabazi kandi babanye neza n’ababiciye.