Mu nteko rusange y’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR) mu mujyi wa Kigali abayoboke basabye ko haba ho guhindura ifunguro imfungwa n’abagororwa bari mu magororero yo mu Rwanda bahabwa ntibahabwe impungure z’ibigoli zihoraho.
Muri iyi nteko rusange yateranye kuwa 26 Mutarama 2024 abayoboke ba Green Party bakusanyaga ibitekerezo bigomba gushyirwa muri Manifesto iri shyaka rizagendera ho ryiyamamariza imyanya mu nteko ishingamategeko ndetse no gushaka abakandida bazarihagararira.
Mu ikusanyabitekerezo ku ngingo y’uburenganzira bwa muntu umwe mu bayoboke yasabye uburenganzira bwa muntu budakwiriye kureberwa ku baturage bari hanze gusa ahubwo ko n’abafunze bakwiriye kugira uburenganzira bw’ibanze bagenerwa. Ati “mu by’ukuri umuntu ntabwo akwiriye kugaburirwa impungure ngo umwaka umwe ushire, ibiri, itatu … icumi akwiriye kugororwa nibyo ariko ubuzima bwe bufashwe neza.”
Mugenzi we nawe yunze mo agaragaza ko muri abo bagaburirwa impungure z’ibigoli gusa hari mo n’ababa bakiri abere. Ati “Mu by’ukuri niba amategeko ateganya ko umuntu ukurikiranwa , ukiburana mu nkiko aba akiri umwere ntabwo akwiriye kuba arya bimwe n’iby’abamaze guhamywa ibyaha akwiriye kuba afunzwe koko ariko afatwa nk’umwere.”
Uru rugendo rw’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR rwahereye mu mujyi wa Kigali rurakomereza no mu zindi ntara, hatorwa abakandida 2 (Umugabo n’umugore) muri karere bazahagararira iri shyaka mu matora y’abagize inteko ishinga amategeko ateganyijwe muri uyu mwaka.
Haranakusanywa kandi ibyifuzo abayoboke bashaka ko bizagaragara muri manifesto iri shyaka rizaserukana izemezwa mu nteko rusange y’iri shyaka iteganyijwe mu kwezi kwa 5.