Ingabo za SADC ziri mu Burasirazuba bwa RDC zinjiye byeruye mu mirwano n’umutwe wa M23. Bertrand Bisimwa ukuriye igice cya politike cya M23 yatangaje ko guhera ejo ku cyumweru izo ngabo zatangiye gufatanya n’ingabo za leta ya RDC hamwe n’imitwe yindi yari isanzwe ikorana nazo.
Bisimwa yanditse ati “kuva ejo ubwo bufatanye bushya bwakoresheje intwaro za muzinga ziremereye, indege z’intambara, drones, n’ibifaru mu kurasa buhumyi ibice bya Karuba, Mushaki, no hafi yaho”.
Bisimwa avuga ko ibyo bitero byagize ingaruka zikomeye ku basivile.
Ubwanditsi