Raporo nshya y’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane, yagaragaje ko u Rwanda rwazamutseho imyanya itanu muri raporo igaragaza uko abaturage babona ruswa mu nzego zinyuranye.
U Rwanda ruri ku mwanya wa 49 ku Isi ruvuye ku wa 54. Mu 2022, u Rwanda rwari rufite amanota 51% , naho raporo nshya ya 2023, igaragaza ko rufite amanota 53%. Muri Afurika, u Rwanda rwagumye ku mwanya wa kane, inyuma ya Seychelles ifite 71%, Cap Vert ifite 64% na Botswana ifite 59%.
Ubwanditsi