Ikipe ya Gasogi United yasubiye muri shampiyona, ikaba iri bukine umukino na Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatandatu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Kigali Pele Stadium. Ni nyuma y’iminsi mike Perezida wayo, Kakooza Nkuriza Charles ‘KNC’, atangaje ko iyi kipe ayisheshe.
Mu kiganiro cyihariye, KNC yagize ati “Ndashaka mbwire abantu ko uyu mukino turawukina, ariko turakomeza gukora ubuvugizi ko tugomba kugira impinduka twese duhuriyemo kandi buri muntu akagaragaza uruhare rwe mu gukemura iki kibazo burundu no mu gutuma ibyo tugezeho uyu munsi bitagenda kuko ni twebwe ubwacu”.
KNC yatangaje ko Ferwafa yasubije ubusabe bwa Gasogi United bwo gusesa iyi kipe, ariko mu magambo ye yumvikana nk’utaranyuzwe n’igisubizo aho ngo biteguye kwandika ibaruwa bagaragaza ingingo 10 z’umwanda uri mu mupira w’amaguru.