Indege yo mu bwoko bwa kajugujugu y’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO, yarasiwe muri teritwari ya Masisi kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2024.
MONUSCO yatangaje koiyo kajugujugu yari itwaye ibikoresho by’ubuvuzi yarashwe n’abo bikekwa ko ari abarwanyi ba M23 hafi ya Karuba, teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Abasirikare babiri bakomeretse, umwe muri bo yakomeretse bikabije. Ibirahuri by’imbere bya kajugujugu byatobowe n’amasasu.
Ubwanditsi