Perezida wa Namibia, Hage Geingob yapfuye mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki 4 Gashyantare mu 2024 nk’uko byatangajwe na Visi Perezida wa Namibia. Yaguye mu bitaro bya Lady Pohamba, biherereye mu Murwa Mukuru Windhoek.
Hage Geingob wari ufite imyaka 82 yitabye Imana nyuma y’igihe gito bitangajwe ko yatangiye kuvurwa indwara ya cancer. Hari hashize iminsi mike avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwivuza.
Ubwanditsi