Umunyakenya wamamaye mu gukina filime ‘Charles Ouda’ waruzwi cyane ku izina rya ‘Charlie’ yitabye Imana afite imyaka 38.
Ni amakuru yatangajwe n’umuryango we uvuga ko ‘Charlie’ yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, ariko ntibatangaje icyamwishe.
Charlie yari umukinnyi ndetse n’umuyobozi wa filime, umwanditsi w’indirimbo, ndetse akanatunganya filime, yabaye kandi umunyamakuru kuri televiziyo, azwi cyane mu kiganiro kuri televizio cyitwa ‘Makutano Junction’.
- Advertisement -
Charlie yabonye ibihembo bitandukanye, harimo icyumuyobozi mwiza wa filime mwiza (Director) ku mugabane w’Africa muri 2016, ndetse yaje no kuba umwe mu bagize akanama nkemuramaka mu bihembo bya ‘Asian American Film Lab’.
Ubwanditsi