Goma irasumbirijwe, M23 niyifata harakurikiraho iki?

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umujyi wa Goma urasumbirijwe nyuma yo gufungirwa amayira yose ayinjiramo ndetse no gutangira guterwamo amabombe, ni wo mujyi ubu ucumbikiye ubuyobozi bukuru bw’intara ndetse n’igisirikare cya leta.

Kugeza ubu kwinjira muri Goma uciye ku butaka bisa n’ibidashoboka kuko imihanda yoye yinjira iri kugenzurwa n’abarwanyi ba  M23.

Izo  nzira  ni Goma – Rutshuru – Bunagana, iya Goma – Sake – Masisi, n’iya Goma – Sake – Kitchanga, uyu mutwe uvuga ko kuva mu mpera z’icyumweru gishize wafunze n’inzira ya Goma – Sake – Shasha – Minova – Bukavu ufata uduce twa Kirotshe na Shasha turi mu majyepfo ya santeri ya Sake.

- Advertisement -

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Gashyantare imirwano ikomeye mu misozi iri hejuru y’ikibaya cya Sake – umujyi  uri ku ntera yo hagati ya kilometero 20 na 25 mu Burengerazuba bwa Goma.

Amasasu y’imbunda ziremereye n’izoroshye yumvikaniye ku misozi ya Nturo I, Nturo II, n’indi ikikije Sake yatumye abaturage bagira ubwoba barahunga nk’uko umukuru wa sosiyete Sivili ya groupement ya Kamuronza, aho santeri ya Sake iherereye muri teritwari ya Masisi yabibwiye ibinyamakuru byo muri RDC.

Umukuru wa M23, Bertrand Bisimwa, yavuze ko ingabo zabo zafashe ibirindiro by’ingabo za leta byo ku misozi ya “Nturo I, Nturo II, n’ahitwa Chez Madimba, hejuru ya Sake”.

Ubu abaturage batuye muri Sake baravuga ko igice kinini cy’uyu mujyi  kiganjemo inzu z’abaturage  cyamaze gufatwa na M23.

Mu gihe umutwe wa M23 wafata santeri ya Sake, umujyi wa Goma waba ufunze impande zawo zose z’ubutaka, hasigaye inzira y’ikiyaga cya Kivu, inzira y’ikibuga cy’indege n’inzira y’umupaka w’ubutaka yinjira mu Rwanda.

Goma nifatwa biragenda bite?

Perezida Antoine Felix Tshisekedi tariki ya 18 Ukuboza 2023 ubwo yiyamamarizaga kuyobora iki gihugu manda ya kabiri, yatangaje ko M23 nigira akandi kace k’igihugu cye yongera gufata cyangwa igatera igisasu mu mujyi wa Goma, azahita asaba uburenganzira inteko ishinga amategeko agatangaza intambara ku Rwanda.

 

Icyo gihe yabwiye  Top Congo FM  ati “Isasu rya mbere ryabo nirigwa muri Congo, i Goma cyangwa igafatwa, nzahuriza hamwe abagize Inteko Ishinga Amategeko, mbasabe uruhushya rwo gutangaza intambara ku Rwanda.”

 

Icyo gihe yemeje ko igisirikare cya RDC gifite ubushobozi bwo kurasa mu Mujyi wa Kigali, bidasabye ko kuva i Goma.

 

Ibi ariko umuvugizi wa guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya yamaze kuvuga ko bitagishobotse mu kiganiro  yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa kuri uyu 6 Gashyantare 2024. Umunyamakuru yamwibukije ko hari igisasu giherutse kugwa mu gace ka Mugunga kari mu nkengero za Goma, kandi ko ingabo z’igihugu cyabo zemeje ko cyarashwe na M23.

 

Yabajije Muyaya impamvu Tshisekedi atasabye Inteko uruhushya rwo gushoza intambara ku Rwanda nyuma y’aho iki gisasu kiguye muri Mugunga, amusubiza ko mu nzego za RDC hari gukorwa amavugurura atatuma icyifuzo cy’Umukuru w’Igihugu gishyirwa mu bikorwa.

 

Muyaya yagize ati “Turi mu bikorwa [bya gisirikare] ariko hari ibigenderwaho. Ntabwo intambara yatangazwa. Murabizi ko turi mu cyiciro cyo gushyiraho inzego nshya. Perezida wa Repubulika yarabyifuje ariko hashingiwe ku Itegeko Nshinga ntabwo twabikora. Icy’ingenzi cyane, ibyo ntabwo byaba muri iki gihe.”

 

Minisitiri w’ingabo wa DR Congo, Jean Pierre Bemba aherutse gutangariza inama y’Abaminisitiri ko abarwanyi ba M23 basa n’abarusha imbaraga inabo za leta gusa bucyeye bwaho kuwa  mbere nimugoroba mu nama nkuru y’umutekano yayobowe na Perezida Tshisekedi yavuze ko “ibintu byose byateguwe kugira ngo umujyi wa Goma udafatwa”.

 

Igisirikare cya leta ya Congo FARDC n’abafatanyabikorwa byacyo barimo SADC, Wazalendo, FDRL n’ingabo  z’u Burundi baragenda batsindwa ku kibuga cy’imirwano.

 

Abakurukiranira hafi iby’iyi ntambara barizaba ikiza gukurikira mu gihe umujyi wa Goma waba ufashwe kuko Perezida Tshisekedi  yavuze ko atazigera agirana ibiganiro n’uyu mutwe leta yita uw’iterabwoba.

Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yasohoye itangazo  ariko avuga ko “M23 nta mugambi ifite wo gufata Goma”, ariko ko “ibitero bya muzinga n’ibyo mu kirere bigambiriye ingabo zacu no kurasa ku basivile bizakorwaho ku isoko yabyo [aho bituruka].”

Kanyuka avuga ko M23 “ikomeje ubushake bw’igisubizo mu mahoro kandi yiteguye kurekura ibice iheruka gufata” mu gihe hakumvikanwa ku gahenge kagenzurwa” n’urwego rw’ubugenzuzi rwizewe. M23 ikomeza kandi gusaba ibiganiro na leta.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:46 pm, Dec 22, 2024
temperature icon 24°C
light rain
Humidity 61 %
Pressure 1009 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe