Perezida wa Pologne, Andrzej Duda, yavuze ko igihugu cye cyiteguye guha u Rwanda inkunga mu buryo bwarufasha guhangana n’ibyashaka kuruhungabanyiriza umutekano warwo, by’umwihariko mu bijyanye n’uburezi mu bya gisirikare.
Perezida Andrzej Duda uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, yatangaje ibi kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Gashyantare nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame, ndetse no kuyobora isinywa ry’amasezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.
Perezida Duda yavuze ko yaganiriye na Perezida Paul Kagame ku bijyanye n’umutekano n’amahoro mu karere, kandi ko ibihugu byombi bifata izi nzego nk’inkingi za mwamba. Yavuze ko nk’igihugu cye cya Pologne kubera ibyo cyanyuzemo, gishyira imbere umutekano n’amahoro kandi ko ari na ko bimeze ku Rwanda.