Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yagejeje ku mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, ibyagezweho na Guverinoma muri gahunda yo kuzahura ubukungu nyuma ya Covid-19.
Yavuze ko mu 2020, ubukungu bw’u Rwanda bwagabanutse ku kigero cya -3,4%. Ingamba zo kuzahura ubukungu Guverinoma yagiye ifata mu bihe binyuranye zatanze umusaruro kuko ubukungu bwazamutse ku kigero cya 8% mu myaka itatu ishize.
Aho mu 2021, ubukungu bwazamutse ku 10,9%, mu gihe mu 2022, bwazamutse kuri 8,2%, bikaba byitezwe ko mu 2023, ubukungu buzazamuka kuri 7%.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko kongera kuzahura ubukungu bw’u Rwanda nyuma ya Covid-19 byagizwemo uruhare n’urwego rwa serivisi.
Imibare y’agateganyo igaragaza ko mu 2023, umubare w’amafaranga uru rwego rwa serivisi rwinjiza mu bukungu bw’igihugu yazamutse ku kigero cya 10%. Ibyazamuye uyu musaruro ni ikoranabuhanga, uburezi, ubwikorezi, ibikorwa by’amahoteli n’amaresitora.
Abanyarwanda barenga ibihumbi 860 kandi bahawe akazi binyuze muri gahunda ya VUP, mu gihe imiryango irenga ibihumbi 474, bahawe inkunga y’ingoboka mu rwego rwo kuyifasha kwiteza imbere kuko yari yagizweho ingaruka na Covid-19.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yatangaje ko mu myaka itatu ishize u Rwanda rwabashije guhanga imirimo mishya ibihumbi 590, mu gihe muri gahunda yo kwihutisha iterambere, NST1, intego yari uguhanga imirimo mishya ibihumbi 200 buri mwaka.