Umuyobozi w’ishyaka rya Economic Freedom Fighters (EFF), Julius Malema, yanenze icyemezo cya Perezida Cyril Ramaphosa, cyo kohereza ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), avuga ko ‘zidafite ubushobozi n’imyitozo byo guhashya M23, ko ahubwo zigiye kwicwa’.
Ni amagambo yatangaje nyuma y’uko abasirikare babiri ba Afurika y’Epfo baguye muri RDC kuwa Gatatu.
Malema yagize ati “Ingabo zacu ntizanashobora guhinga amashu, sinaziha akazi mu murima wanjye ngo zihinge amashu, nta gisirikare dufite. Cyril Ramaphosa arasha kwicisha abana bacu muri RDC, bariya barwanyi bafite imyitozo n’ibikoresho, ni gute ujya hariya nta gisirikare ufite, boherejweyo ngo bicwe, ntabwo batojwe neza uko bikwiye, bagomba kugaruka mu gihugu kandi tugomba guhagarika kongera kohereza abasirikare aho ari ho hose kugeza igihe tuzaba twiteguye bikwiye”.
Abasirikare 2900 nibo baheruka koherezwa muri RDC mu butumwa bwa SADC bakaba barasanzeyo abandi bagiyeyo mbere harimo n’abo muri Malawi na Tanzania.