Alexei Navalny utavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Putin yapfuye, akaba yaguye muri gereza nk’uko ubutegetsi bw’u Burusiya bwabitangaje.
Navalny yafunzwe kuva mu 2021. Mu Ukuboza umwaka ushize yagiye gufungirwa ahantu ha wenyine hitaruye abaturage, mu bilometero ibihumbi mu Majyaruguru ya Moscow muri Siberia.
Kugeza ubu ntabwo haratangazwa icyamwishe, nubwo abayobozi ba gereza bavuze ko yababwiye ko atameze neza nyuma y’urugendo yakoze kuwa Gatanu.
Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Jens Stoltenberg, yavuze ko ababajwe cyane kandi ahungabanyijwe n’urupfu rwa Navalny. Yongeyeho ko ‘bakeneye gukusanya ibimenyetso byose kandi u Burusiya bugomba gusubiza ibibazo bikomeye bijyanye n’urupfu rwe’.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Stéphane Séjourné, yanditse kuri X ko ‘Navalny yemeye guhara ubuzima bwe kubera kutavuga rumwe no guhangana na Putin’. Ati “Gupfira mu kato ahantu hataba abantu bitwibutsa icyo ubutegetsi bwa Vladimir Putin ari cyo”.