U Rwanda mu bihugu 20 ku Isi bifite ubukungu buzazamuka cyane mu 2024

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Ubukungu bw’u Rwanda bukomeje gutanga icyizere ku ruhando mpuzamahanga, aho ruri mu bihugu bizagira ubukungu buzamuka cyane ku Isi yose mu 2024. Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) kigaragaza ko buzazamuka ku kigero cya 7,5% muri uyu mwaka.

Raporo ku bukungu ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) ya 2024, yerekana ko umugabane wa Afurika uzagira ubukungu buzamuka cyane ku isi yose, nyuma ya Aziya, kuko buzazamuka hejuru ya 3%.

Ni mu gihe ubukungu bw’Isi muri rusange nabwo buri kugenda buzahuka, bikaba biteganyijwe ko buzazamuka 3.1% mu 2024, naho mu mwaka utaha bigere kuri 3.2%.

- Advertisement -

Raporo igaragaza ko ubukungu bwa Afurika buri kwihagararaho ku nzitizi zitandukanye zirimo; imihindagurikire y’ibihe, amakimbirane n’intambara y’u Burusiya na Ukraine ndetse n’iri kubera mu Burasirazuba bwo hagati, izamuka ry’ibiciro ku masoko riri hejuru, inzara n’imyenda iremereye.

Ivuga ko “Ibihugu 11 biri ku isonga mu bukungu biteganyijwe ko buzazamuka cyane ni Niger buzazamuka 11.2%, Senegal ni 8.2%, Libya ni 7.9%, u Rwanda ni 7.2%, Cote d’Ivoire ni 6.8%, Ethiopia ni 6.7%, Benin ni 6.4%, Djibouti ni 6.2%, Tanzania ni 6.1%, Togo ni 6% naho Uganda ubukungu buzamuke kuri 6%”.

Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Dr Adesina Akinwumi, yavuze ko ‘biteganyijwe ko Afurika izagira ibihugu 11 muri 20 byo ku Isi yose bizagira ubukungu buzamuka cyane mu 2024’, aho kandi hari ibigera kuri 15 bizagira ubukungu buzamuka hejuru ya 5%.

Ubukungu bw’u Rwanda

Ubukungu bw’u Rwanda buri kuzahuka nyuma yo gusubizwa hasi n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, intambara y’u Burusiya na Ukraine, imihindagurikire y’ibihe n’izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Mu 2021, ubukungu bwazamutse ku kigero cya 10,9% buvuye munsi ya zeru bwari buriho mu 2020, ni mu gihe mu 2022, bwazamutse ku kigero cya 8,2%.

Umwaka wa 2023 nawo bwakomeje kuzamuka, ndetse imibare y’agateganyo igaragaza ko mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2023, ubukungu buzazamuka hejuru y’igipimo cya 7%.

Igipimo cy’agateganyo u Rwanda rwihaye ni uko ubukungu buzazamuka kuri 6,2% bivuze ko kiri hejuru y’ibyari byitezwe.

Banki Nkuru y’Igihugu iherutse gusobanura ko umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu uzakomeza kwiyongera ku kigero cyo hejuru mu gihe cya nyuma cya 2023 nk’uko byagenze mu bihembwe bitatu bya mbere.

Imibare y’ikigo cy’ibarurishamibare y’igihembwe cya 3 cya 2023, igaragaza ko umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutse kuri 7.5%. Urwego rwa serivisi rwagize uruhare rwa 46%, ubuhinzi bugira uruhare rwa 25% naho urwego rw’inganda rugira uruhare rwa 21%.

 

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:21 am, Dec 5, 2024
temperature icon 17°C
broken clouds
Humidity 100 %
Pressure 1014 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe