Icyifuzo M23 yahaye Tshisekedi mu kurangiza ikibazo cy’umutekano muke

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

U Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bumaze kumenyekana hose kubera ikibazo cy’umutekano muke cyabaye akarande muri aka karere kahindutse indiri y’imitwe yitwaje intwaro, aho uyu munsi habarurwa igera kuri 266 yica ikanasabura abaturage, abandi bagahungira mu bihugu byo mu karere nka Uganda, Tanzania n’u Rwanda.

Ubwo M23 yuburaga intwaro kubera ubwicanyi bukorerwa abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi n’abavuga Ikinyarwanda muri rusange, mu bitangazamakuru hakomeje kumvikana inkuru zivuga kuri iyi ntambara uyu mutwe urwana n’igisirikare cya FARDC n’abambari bacyo nka FDLR, Wazalendo, Mai Mai, SADC, MONUSCO, Abarundi n’abandi.

Muri iki gihe ikibazo cya RDC gikomeye kandi kigakomeza guteza u Rwanda ingorane mu maherere kuko nta ruhare rubifitemo, inararibonye muri politiki yo mu karere, Tito Rutaremara, yibukije ko muri RDC hari ibibazo bibiri binini; icy’imiyoborere mibi ndetse no kubura ubushake bwa politiki, akaba ari byo bizahaje iki gihugu.

- Advertisement -

Avuga ko ikibazo cya RDC cyarangizwa nayo mu gihe yagira ubushake bwa politiki. Ubu bushake bwatuma imitwe nka FDLR, ADF, Red Tabara na za Mai Mai ziba amateka. Yatanze urugero rw’inama M23 yagiriye Tshisekedi ngo imitwe yitwaje intwaro irandurwe bityo Uburasirazuba bwa Congo bugire amahoro arambye.

Rutaremara yavuze ko ubwo Tshisekedi yasabaga abayobozi ba M23 kumugira inama ku kibazo cy’uko imitwe irwanira mu Burasirazuba bwa RDC irenga 130 yatsindwa ikavaho, bamusabye kubafasha gushyiraho batayo eshatu; imwe ikava mu basirikare ba M23, indi ikava mu basirikare ba Bemba indi ikava mu basirikare ba FARDC, zigatorezwa hamwe. Uwo mutwe ugahabwa ubuyobozi bumwe, nyuma bakabaha amezi ane cyangwa atanu bakaba babohoye Uburasirazuba bwa RDC bwose.

Icyo gitekerezo Tshisekedi yaracyemeye ariko ntiyagishyira mu bikorwa

Rutaremara avuga ko habonetse ubushake bwa politiki ikibazo cy’Uburasirazuba bwa RDC, gishobora kurangizwa na RDC  ifatanyije n’ibihugu bifite imitwe y’iterabwoba muri ako gace harimo  u Rwanda, Uganda ndetse n’u Burundi

Ibi bihugu igihe byaba bimaze gutsinda iyo mitwe y’iterabwoba byafasha RDC gutsinda indi mitwe ya za Mai Mai iri mu Burasirazuba bwayo.

Ati “Hari ubushake bwa politiki, RDC ikemera gushyira mu bikorwa amasezerano yasinye yose, RDC n’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba barangiza ikibazo cy’imitwe yose iri mu Burasirazuba bwa DRC”.

Hobonetse ubushake bwa politiki kandi ingabo zose DRC yakura n’ahandi, izo ngabo zaza zikarangiza ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa DRC, kuko ntabwo gikomeye cyane.

Rutaremara avuga ko imitwe yose irwanya Leta itsinzwe, hanyuma leta igashyira mu bikorwa amasezerano yose yemeye harimo; kwambura intwaro imitwe yose, gushyira ababikwiye mu ngabo za leta ,kubasubiza mu buzima busanzwe no gucyura impunzi bitakemura ikibazo burundu.

Asobanura ko igihe cyose RDC igifite imiyoborere n’imikorere mibi ,igihe cyose ba mpatsibihugu bakinyunyuza ubukungu bwayo uko bishakiye, igihe cyose ruswa n’icyenewabo n’izindi ngeso mbi zose zikirangwa mu buyobozi bwa DRC, nta mahoro DRC izagira kuko gihe runaka haramutse habonetse imyivumbagatanyo n’imidugararo aho ari bose muri DRC, ikibazo cyakongera kikavuka cyane cyane mu Burasirazuba bwa DRC.

Kubera Uburasirazuba bwa DRC ari agace kabayeho mu gihe kirekire nta butegetsi buhamye, igihe cyose imitwe irwanya leta yakongera ikirema, ikibazo cyakongera kikavuka.

Rutaremara asanga RDC ikwiye kongera kubohorwa kandi bigakorwa n’abanye-Congo ubwabo.

Ati “Niba koko M23 ari igisirikare cy’Abanye-Congo giharanira impinduramatwara, nishake urundi rubyiruko rw’Abanye-Congo hirya no hino barukoremo ubukangurambaga, barwigishe Politike, baruhe ingengabitekerezo yo kubohora igihugu cyabo”.

Urwo rubyiruko nirukora umutwe ugamije kwibohora, uzashyiraho ubuyobozi buzima buzawuyobora mu kubohora igihugu cyose cya RDC.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:40 am, Dec 5, 2024
temperature icon 17°C
broken clouds
Humidity 100 %
Pressure 1014 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe