Ibiri mu masezerano mu by’umutekano u Rwanda rwasinyanye na Dubai

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Polisi y’u Rwanda n’iya Dubai zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gufatanyiriza hamwe kubaka ubushobozi n’ibikorwa bigamije gucunga umutekano.

Ni amasezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye n’Umuyobozi wa Polisi ya Dubai Lt. Gen. Abdullah Khalifa Al Marri, kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Werurwe, i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Ni mu ruzinduko rw’akazi IGP Namuhoranye n’itsinda ry’intumwa ayoboye bagiriraga muri iki gihugu, ahaberaga inteko rusange ya Polisi Mpuzamahanga n’imurikabikorwa mu gihe cy’iminsi itatu, yitabiriwe n’abayobozi ba Polisi n’abandi bayobozi baturutse mu bihugu birenga 65, barimo n’abamurikabikorwa, mu kigo Mpuzamahanga cy’Ubucuruzi mu Mujyi wa Dubai, yasojwe kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Werurwe.

- Advertisement -

Aya masezerano akubiyemo ubufatanye bw’inzego zombi za Polisi mu bijyanye n’amahugurwa no gusangira ubunararibonye; kungurana ubumenyi mu bijyanye no gucunga umutekano n’ituze rusange, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka n’iterabwoba, uburyo bwo kugenza ibyaha, gushakisha ibimenyetso bya siyansi byifashishwa mu butabera, ikoranabuhanga, gukoresha imbwa zifashishwa mu gusaka, gucunga umutekano wo mu muhanda n’ibindi.

Mu biganiro byahuje inzego zombi, abayobozi ba Polisi bashimye ubufatanye busanzweho biyemeza kwihutisha gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano yashyizweho umukono.

Intumwa z’u Rwanda kandi zasuye ibigo bya Polisi ya Dubai bitandukanye birimo; Ikigo cy’ikoranabuhanga mu kugenzura no gucunga umutekano, Sitasiyo ya Polisi ikora mu buryo bw’ikoranabuhanga, Ikigo gitangirwamo amahugurwa yo gukoresha intwaro na tekiniki n’ibindi.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:43 am, Dec 5, 2024
temperature icon 17°C
broken clouds
Humidity 100 %
Pressure 1014 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe