Perezida Kagame yaba agiye guhura na Tshisekedi?

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024, Perezida Kagame yageze mu ngoro y’umukuru w’igihugu, Palácio da Cidade Alta iri i Luanda muri Angola, aho yakiriwe na mugenzi we, João Lourenço. Ni uruzinduko rw’umunsi umwe nk’uko Village Urugwiro yabitangaje.

Perezida Kagame na mugenzi we wa Angola, Jaô Lourenço, bagiranye ibiganiro ku bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Abakuru b’Ibihugu byombi bemeranyije ku ntambwe z’ingenzi mu gukemura umuzi w’ibibazo by’amakimbirane no kuba hakenewe iyubahirizwa ry’amasezerano ya Luanda na Nairobi mu kugera ku mahoro n’umutekano.

Ni uruzinduko rubayeho nyuma y’urwo Perezida Tshisekedi yagiriye muri Angola mu byumweru bibiri bishize, akaganira na João Lourenço, usanzwe ari umuhuza w’ibihugu byombi ku makimbirane bifitanye.

- Advertisement -

Kagame na Tshisekedi bakoreye ingendo muri Angola nyuma y’icyemezo cyafatiwe mu biganiro byabereye mu muhezo i Addis Abeba muri Ethiopie tariki ya 18 Gashyantare 2024, byari bigamije kunga u Rwanda na RDC bimaze imyaka ibiri bidacana uwaka.

Ibi biganiro byose bishingira ku myanzuro yafatiwe i Luanda mu Ugushyingo 2022, mu nama yayobowe na Perezida Lourenço usanzwe ari umuhuza washyizweho n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Ubwo Tshisekedi yajyaga muri Angola, yatanze ibyifuzo asanga byakubahirizwa mbere yo guhura na Kagame birimo ko imirwano ya M23 igomba kubanza guhagarara, aba barwanyi bakajya mu nkambi.

Perezidansi ya RDC yatangaje kandi “Mu biganiro bagiranye, Congo yagumye ku ruhande rwayo, rwo gusaba gukura ingabo z’u Rwanda, RDF ako kanya, muri za teritwari z’iki gihugu, no kureka gukomeza gushyigikira umutwe wa M23.”

Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Angola nyuma y’amasaha make akanama k’umutekano ka AU gasohoye imyanzuro irimo ingingo zishyigikira inzira y’amahoro binyuze mu biganiro bya Nairobi na Luanda ariko kakivuguruza gashyigikira ubutumwa bwa SADC, harimo gushakira ingabo zayo ibikoresho n’ibindi byo kurwana na M23.

Abasesenguzi bagaragaza ko AU ishyigikiye mu buryo bweruye intambara kandi atari igisubizo kirambye ku kibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC. Basanga idakwiye kwifatanya n’ingabo zirwana zifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

U Rwanda rushyigikiye ko hakurikizwa imyanzuro ya Luanda na Nairobi ariko RDC yamaze kuyica.

Imyanzuro ya Nairobi yasabaga ko RDC iganira n’imitwe yitwaje intwaro igizwe n’abanye-Congo harimo na M23 kuko igizwe n’abanye-Congo. Imitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga yagombaga gushyira intwaro hasi abarwanyi bayo bagasubizwa mu bihugu baturutsemo, nabyo bikabasubiza mu buzima busanzwe.

RDC mu biganiro yagiranye n’imitwe yitwaje intwaro yakuyemo M23 bavuga ko ari umutwe w’iterabwoba. Ibyakozwe ni ikinamico kuko n’ubundi imitwe baganiriye n’ubundi isanzwe ikorana na FARDC. Muri make, nta biganiro byarimo ahubwo byari ukwiyerurutsa kugira ngo bavuge ko bubahirije ibyemezo.

Ku rundi ruhande, RDC yishe aya masezerano ikomeza guha intwaro ndetse no gufatanya n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro, ikorera mu burasirazuba bw’icyo gihugu. Ibi kandi ni ukurenga ku masezerano ya Nairobi, agamije kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe iyo mitwe, inabangamiye umutekano w’u Rwanda.

Byongeye kandi, kuba RDC yarinjije abacanshuro b’abanyamahanga ndetse n’ingabo z’u Burundi na SADC, ni ikimenyetso cyerekana ko yitegura intambara, idashaka amahoro.

Ikindi giteye impungenge ni uko RDC yirengagije cyane icyemezo cya Luanda cyo gusuzuma no gukemura ikibazo cyo gutahuka kw’impunzi mu bihugu zikomokamo.

U Rwanda n’ibindi bihugu byo mu karere bikomeje kwikorera umutwaro wo gucumbikira impunzi zirenga ibihumbi 300 z’Abanye-Congo, kandi zigikomeje kwiyongera kubera umutekano muke no gutotezwa birangwa mu Burasirazuba bwa RDC.

Guverinoma ya RDC ntabwo yigeze yemera ibirebana n’izo mpunzi, kandi ntiyigeze igira icyo ikora ngo izorohereze gutaha iwabo.

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Angola, João Lourenço byerekana ko ashobora guhura na Tshisekedi

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:22 am, Dec 5, 2024
temperature icon 17°C
broken clouds
Humidity 100 %
Pressure 1014 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe