Icyo u Bufaransa buvuga ku guha ubutabera abakorewe Jenoside mu Rwanda

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Umushinjacyaha Mukuru ushinzwe kurwanya iterabwoba mu gihugu cy’u Bufaransa, Jean-François Ricard uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda yavuze ko imanza z’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zigomba kwihutishwa kugira ngo hatangwe ubutabera.

Ni ku ncuro ya mbere Jean-François Ricard asuye u Rwanda, urwego ayobora ni rwo rufite mu nshingano gukurikirana abacyekwaho ibyaha bya Jenoside bari ku butaka bw’Ubufaransa.

Mu biganiro yagiranye n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda byanitabiriwe n’Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Serge Brammertz, aho byibanze kubirebana no kwihutisha imanza kubirebana n’abacyekwaho kugira uruhare muri Jenoside, bari hanze y’u Rwanda.

- Advertisement -

Jean-François Ricard yavuze ko kuburanisha ari umukoro bafite kandi bigomba gukorwa mu buryo bwihuse.

Ati “Tugomba kuburanisha, ni umukoro dufite, igihe kirihuta cyane, natwe rero tugomba kubikora vuba, uyu mwaka u Bufaransa bwiteguye gukomeza kuburanisha imanza z’abacyekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi twamaze gushyira kuri gahunda, ibyo rero tubigeraho bitewe nuko mu kazi ko gukusanya ibimenyetso dukorana bya hafi n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda mu gukurikirana abakoze ibyo byaha bari mu Bufaransa.”

“Nibyo dushyize imbere, tugomba kubikora, ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ibyo dukora nubwo twabikuba incuro 100 cyangwa 1000, mbona bidahagije ugereranyije n’akaga gakomeye bahuye nako, ariko tugomba gukomeza gukora.”

Kugeza ubu ubutabera bw’u Bufaransa, bumaze kuburanisha abacyekwaho kugira uruhare muri Jenoside barindwi, hakaba hari abandi 40 hagikusanywa amakuru arebana na dosiye zabo.

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Serge Brammertz, avuga ko gutanga ubutabera ari ingenzi ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Ati “Umwaka ushize ubwo uwitwa Kayishema yafatirwaga mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, njye n’umushinjacyaha mukuru twagiye Inyange kuko twifuzaga kugeza ubutumwa bwuko Kayishema yatawe muri yombi ku barokotse Jenoside baho, twabonanye n’abagera kuri 30 mbona uburyo bifite agaciro gakomeye kumva ko uwagize uruhare muri Jenoside yafashwe akaba agiye kuburanishwa nubwo hashize imyaka myinshi Jenoside ibaye.”

Yakomeje agira ati “Mu gihe twibuka ku ncuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi, ndifuza kwibutsa umuryango mpuzamahanga n’abavuga ko ibyabaye ari amateka abantu bakwiye kurenga cyangwa ko hari izindi ntambara mu isi ko ibyo atari byo, ni ingenzi kwibuka ko ubuzima bw’abarokotse Jenoside mu myaka 30 ishize, buri munsi rero baba bategereje guhabwa ubutabera.”

Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Havugiyaremye Aimable, avuga ko ubufatanye hagati y’u Rwanda nibindi bihugu ndetse n’inkiko mpuzamahanga ari byo bifasha mu guta muri yombi abacyekwaho icyaha cya Jenoside.

Ati “Ku birebana n’ubutwererane ndetse n’ubufatanye n’ibindi bihugu, ubushinjacyaha bw’u Rwanda ntabwo bugarukira gusa ku kohereza ibirego n’impapurozo guta muri yombi abacyekwaho ibyaha gusa, ahubwo u Rwanda rutanga ubufasha kuri ibyo bihugu binyuze mu matsinda y’abakora iperereza yoherezwa nibyo bihugu. Mu kwezi twakira byibura amatsinda abiri avuye mu bihugu bitandukanye aza gukurikirana abacyekwaho ibyaha bya Jenoside.”

Ku munsi w’ejo ku wa mbere, Jean-François Ricard uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 4 mu Rwanda kandi yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, aho yasuye ibice binyuranye birugize ndetse yasobanuriwe amateka y’u Rwanda by’umwihariko uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, ndetse n’icyizere cy’ubuzima abanyarwanda bongeye kugira nyuma yayo.

Aha Jean-François Ricard yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ashyira indabo ku mva bashyinguyemo.

Mu butumwa bwe nyuma yo gusura uru rwibutso, Jean-François Ricard yavuze ko ari ingenzi gutanga ubutabera ku bakorewe Jenoside.

Ati “Usibye intimba intimba inshengura umutima nagize, gusura uru rwibutso bituma umuntu asobanukirwa neza ibyabaye muri Jenoside yakorewe abatutsi, bifasha kandi kumenya uburyo Abanyarwanda bashoboye kwiyunga, ibyo bigatuma twe dukora mu butabera dukomeza inzira yo guca umuco wo kudahana. Ubutabera bugomba gutangwa kuko nta hazaza mu gihe hatabayeho ubutabera.”

Kugeza ubu u Rwanda rumaze kohereza mu bihugu 33 byo hirya no hino ku isi ibirego n’impapuro 1149 zo guta muri yombi abacyekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, ni mu gihe abacyekwaho Jenoside 30 aribo bamaze koherezwa mu Rwanda kuhaburanishirizwa.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:32 am, Dec 5, 2024
temperature icon 17°C
broken clouds
Humidity 100 %
Pressure 1014 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe