Minisitiri w’Intebe wa Tcheque , Perezida Samia Suluhu,Thabo Mbeki mu bazitabira Kwibuka30

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Buri tariki 7 Mata ni umunsi abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batangira iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri iyi nshuro, ni umwihariko w’uko azaba ari ku nshuro ya 30. Abakuru b’ibihugu bo ku mugabane wa Afurika bose bahawe ubutumire bwo kwifatanya n’abanyarwanda uretse babiri muri iyi minsi badacana uwaka n’u Rwanda.

Jeune Afrique yahishuye ko Perezida Kagame yatumiye abantu batandukanye ngo bazitabire gutangiza ibikorwa byo kwibuka kuwa 7 Mata 2024. Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yamaze kwemeza ko azitabira naho Yoweri Museveni wa Uganda akaba azohereza Visi Perezida we, Jessica Alupo.

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Tcheque, Petr Fiala na we azitabira. Ku ruhande rw’u Bubiligi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Hadja Lahbib na Minisitiri w’Ingabo, Ludivine Dedonder bazahagararira Minisitiri w’Intebe, Alexander de Croo, mu kwibuka30.

- Advertisement -

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Charles Michel, azaba ahari nka Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU). Ku ruhande rw’u Bufaransa, Perezida Emmanuel Macron ntabwo azaboneka ahubwo azahagararirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Stéphane Séjourné.

Uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy, usanzwe ari inshuti ya Perezida Kagame na we yaratumiwe. Ibindi bihugu bikomeye nk’u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’u Bwongereza nabyo byaratumiwe. Icyakora, u Burusiya ntabwo bwatumiwe.

Ku mugabane wa Afurika, nta gitunguranye cyane, Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi na mugenzi we w’u Burundi batarebana neza n’u Rwanda ntabwo batumiwe. Umwuka mubi w’ibi bihugu uturuka ahanini ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RDC, aho umutwe wa M23 ukomeje kurwana na FARDC n’abambari bayo.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:47 pm, Dec 4, 2024
temperature icon 19°C
scattered clouds
Humidity 72 %
Pressure 1015 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe