Perezida Kagame yahaye impano za mudasobwa buri munyeshuri wageze mu cyiciro cya nyuma cy’amarushanwa mpuzamahanga ya “First Lego League”, yo guhanga robots no gukoresha ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence).
Aya marushanwa agamije guteza imbere amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare [STEM], hifashishijwe ikoreshwa rya Robots n’ubwenge buremano (AI).
Amarushanwa y’uyu mwaka yitabiriwe n’abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri 25 byo mu Rwanda, kimwe cyo muri Uganda, bine byo muri Nigeria na bitatu byo muri Botswana. Abitabiriye bafite hagati y’imyaka 9-16.
Umukuru w’Igihugu witabiriye isozwa ry’aya marushanwa ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, yahaye impano ya mudasobwa buri munyeshuri witabiriye iri rushanwa mu kurushaho kubatera imbaraga zo gukunda ibyo biga.
Ati “Ndashaka guha mudasobwa buri umwe wese muri aba bakiri bato bitabiriye. Minisiteri y’Ikoranabuhanga hamwe n’iy’Uburezi, mugeze impano yanjye ku bo igenewe.”
Izo mudasobwa zigenewe Abanyarwanda n’abanyamahanga bitabiriye iri rushanwa.
Ati “Amafaranga ndayifitiye hano mu mufuka, ni yo mpamvu navugaga ko ntazabagora ku bijyanye n’ingengo y’imari, rero nzabyitaho. Mwibuke ko navuze n’abandi baturutse mu bindi bihugu.”
Itsinda ryo mu ishuri rya College Christ Roi de Nyanza ryegukanye igihembo cy’ishuri ryabaye irya mbere mu Rwanda, rizajya guhatana muri Amerika Ishuri rya ES Kayonza Modern ryatsinze mu cyiciro cya AI Challenge Hackathon, rizajya guhatana mu Busuwisi muri Kamena uyu mwaka.
Ni mu gihe Federal Government College yo muri Nigeria yabaye iya mbere mu bihugu byo hanze.