Abasirikare ba Afurika y’Epfo bari mu ngabo za SADC zagiye gufasha ku rugamba Congo Kinshasa irwana na M23 bavuga ko bamwe badafite ibirwanisho, ibiryo n’ibindi bikenewe byabafasha kurwana uru rugamba neza.
Minsitiri w’Umutekano muri iki gihugu yabwiye abanyamakuru mu murwa mukuru Pretoria ko mu ndege za kajugujugu 39 zitwara imizigo bajyanye, 5 gusa arizo zikora neza naho izirwana ni 3 gusa, 11 nizo zishobora kuguruka neza.
Minisiteri y’Umutekano ya Afurika y’Epfo iremera ko itashoboye gukomeza amasezerano na sosiyete ishinzwe gusana no gusuzuma ko indege zujuje ibisabwa kugirango zikomeze kuguruka.
Ingabo z’iki gihugu ziri muri Congo kandi zivuga ko zidashobora kubona abaganga n’abaforomo ndetse n’imiti yo kuzivura. Zivuga kandi ko rimwe na rimwe zijya kuryama zishonje nyuma y’uko ibyo kurya bizirangiranye.
Umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe riharanira uburenganzira n’inyungu z’abasirikare muri Afurika y’Epfo, Peter Griffin avuga ko Leta ya Afurika y’Epfo yohereje ingabo muri kimwe mu bice birimo intambara ikomeye ku isi itabahaye ibikenewe byose.
Ati” Abasirikare ba Afurika y’Epfo bagiye muri Congo bajyanwe no kurwana ariko bagiye batarabyitoje, iyo udakoze imyitozo buri gihe ntushobora gusoza inshingano uko bikwiye. Uretse ibyo hari n’ibibazo by’amafaranga bibarenze.”
Yongeyeho kandi ko kuva mu kwezi kwa kabiri M23 yishe abasirikare batari bacye abandi barakomereka, avuga ko avugana n’abasirikare batari bacye bari muri Congo ko abona ko bamwe bacitse intege ndetse bageze aho batekereza ko ibikorwa barimo ari ukwiyahura.
Ati” bariya basirikare bari muri Congo bari mu ngorane kuko icyemezo cyo kubohereza cyafashwe huti huti, niba hari umugambi ntiwatangajwe mu buryo butomoye kuko aho bari ntibitaweho.”
Ibi ariko bihakanwa na Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo uvuga ko umugambi wo kohereza abasirikare muri Congo utahutiweho.
Yemeza kandi ko abasirikare bohereza mu butumwa bitabwaho hamwe n’imiryango yabo. Agira ati” Dushyigikiye abasirikare bacu bashyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo Afurika ibe umugabane utekanye ufite amahoro. Turabibashimira kandi tubaha icyubahoro kandi dufasha abakomeretse n’imiryango y’ababo baguye ku rugamba.”
Peter Griffin avuga ko bikomeje uko bimeze gutya abandi basirikare benshi bakomeza kugwa ku rugamba bahanganye na M23 niba badahawe amafaranga abafasha mu byo bakeneye byose kugira ngo bashobore ubutumwa boherejwemo.
Afurika y’Epfo ifite abasirika ibihumbi 4 muri ubu butumwa bwo gufasha leta ya Congo guhangana na M23.