U Bwongereza bwakuyeho umusoro ku ndabo zituruka mu bihugu bya Kenya, Ethiopia, Rwanda, Tanzania na Uganda. Ni icyemezo Leta y’u Bwongereza yemeje ko gitangira gukurikizwa taliki 11 Mata 2024 kikazagera taliki 30 Kemena 2026.
Indabo zinjira mu Bwongereza zisanzwe zitanga umusoro ungana na 8%. Komiseri ushinzwe ubuhahirane na Afurika mu Bwongereza, John Humphrey yavuze ko icyo gihugu cyifuza ko ubucuruzi hagati yacyo na Afurika butera imbere kandi ko yizeye ko bishoboka abantu bafatanije.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022 -2023 u Rwanda rwinjije Biliyoni 4.5$ aturutse mu bucuruzi bw’indabo. U Bwongereza ni igihugu cya 2 cyakira indabo nyinshi zivuye mu Rwanda kuko cyakira 32% by’indabo u Rwanda rwohereza mu mahanga nyuma y’u Buholandi bwakira 66%.