Kuri iyi tariki nibwo Leta y’Abatabazi yahunze Kigali kubera gutinya Inkotanyi zari zikomeje gufata ibice byinshi, maze yimukira i Gitarama (Muhanga y’ubu) aho yakomeje guhuza ibikorwa byo kwica Abatutsi hirya no hino mu gihugu.
Muri uko gushishikariza abantu ubwicanyi, hari aho bwakajije umurego nka Nyawera na Mukarange mu karere ka Kayonza, Abatutsi bakaba barishwe nabi ku matariki ya 11 na 12 Mata 1994.
Kuri paruwasi gatolika ya Mukarange, Abatutsi bari bahahungiye bizeye amakiriro batewe n’Interahamwe bagerageza kwirwanaho biranga biba iby’ubusa, kuko Interahamwe zatewe ingabo mu bitugu na Polisi ndetse n’abasirikare. Harokotse mbarwa.
- Advertisement -
Higiro Adolphe