Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko muri rusange mu cyumweru cyo kwibuka kuva ku italiki 07 – 13 Mata, abantu 53 baketsweho ingengabitekerezo ya Jenoside muri dosiye 52. Muri aba bose, ariko abatawe muri yombi ni 39 mu gihe abandi 6 batarafatwa, naho abandi 8 bakaba bataramenyekana.
Muri rusange ibi byaha RIB yemeza ko bigenda bigabanuka, kuko mu gihe nk’iki umwaka ushize dosiye zakurikiranwe zari 56. Muri dosiye zakurikiranwe uyu mwaka kandi hagaragaramo batatu bigeze gukurikiranwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside muri uyu mwaka wa 2024 bigaragarira cyane mu magambo ashengura umutima yihariye 72.5%. Mu gihe kurandura imyaka mu murima biri ku kigero cya 9.8%, naho gukoresha ibikangisho bikaba ku gipimo cya 5.9%.
Abagabo ni bo benshi kuko muri 53 baketsweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya jenoside 42 ni abagabo, mu gihe abagore ari 11. RIB igaragaza ko umubare munini muri aba ngo ari abantu n’ubundi basanzwe bagongana bya hato na hato n’inzego z’umutekano.
Uretse ibi byaha byakurikiranywe mu minsi 7 yo Kwibuka kando, RIB ivuga ko guhisha amakuru y’aho imibiri y’abishwe muri jenoside yatawe na byo ari icyaha Abanyarwanda benshi bakwiriye kwirinda, ngo kuko kuhagaragaza nta zindi ngaruka bigira ku watanze amakuru