Amaso y’abakerarugendo yimukiye i Paris, nyuma yaho Katedrali Notre-Dame igiye kongera gufungura

Higiro Adolphe
Yanditswe na Higiro Adolphe

Imyaka yuzuye 5 hasanwa Katedrali Notre-Dame de Paris yo mu gihugu cy’u Bufaransa, imwe mu nzu yakururaga ba mukerarugendo benshi ku isi. Yari yarafashwe n’inkongi y’umuriro ku itariki ya 15 Mata 2019. Nk’uko bitangazwa n’ushinzwe imirimo yo kuyisana, Philippe Jost, biteganyijwe ko izongera gukoreshwa guhera ku itariki ya 8 Ukuboza uyu mwaka.

Ishyano ryaguye ubwo tariki ya 15 Mata 2019 inkongi y’umuriro yafata iyo katedrali. Kuva icyo gihe, imirimo yo kuyisana yaratangiye, ndetse ushinze ibyo bikorwa avuga ko igeze kure kuko biteganyijwe ko izatahwa tariki ya 8 Ukuboza uyu mwaka. Amasosiyete y’ubwubatsi agera kuri 250 yari yitanze bidasanzwe, kimwe mu byagaragaje uburyo ubukristu bwashinze imizi muri iki gihugu. Iyi nyubako ni imwe mu mitungo y’isi yanditswe muri UNESCO kubera ubuhanga yubakanywe  n’amateka igaragaza y’abanyabugeni ba kera.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yari yasabye ko iba yasanwe mu gihe kitarenze imyaka 5. Hagati aho ariko ivugururwa ryayo ryaje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid 19, ariko nyuma yahoo gato imirimo yarakomeje.

- Advertisement -

Byinshi mu biti bikomeye kandi byiza byari bigize igisenge cyayo byongeye kujya gushakishwa mu mashyamba yo mu Bufaransa.

Isanwe n’akayabo!

 Nk’uko ushinzwe imirimo yo gusana iyi katedrali abivuga, ngo byagombaga gutwara miliyoni 550 z’amayero. Ibyo ariko ntibibujije ko ubwo yashyaga hari hakusanyijwe inkunga zo kuyisana zingana na miliyoni 846 z’amayero yatanzwe n’abantu batandukanye baha agaciro ubukristu gatolika n’akamaro iriya katedrali ibufitemo. Muri ayo harimo miliyoni 150 z’amayero zagenewe kuzasana ibice byo hanze ya katedrali byari byarangiritse.

Ikindi cyitaweho cyane ni ugushyiramo uburyo kabuhariwe bwo kwirinda inkongi y’umuriro, yo yabaye nyirabayazana w’iki gihombo cyose.

Umuyobozi wa Katedrali Notre-Dame de Paris, Mgr Olivier Ribadeau-Dumas atangaza ko abayisuraga bagiye kwiyongera, bakazava kuri miliyoni 12 zayisuraga mbere bakazagera kuri 13 cyangwa 14.

Igitekerezo cyo kubaka iyi Katedrali cyatangiye ku ngoma y’umwami Louis VII gitangijwe na Musenyeri wa Paris witwaga Maurice Sully, mu 1163. Ubwo ni bwo yatangiye kubakwa, iyo mirimo isozwa mu 1345 hashize imyaka 182 yubakwa. Ni ukuvuga ko imaze imyaka 679 isengerwamo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:55 am, Nov 22, 2024
temperature icon 16°C
light rain
Humidity 100 %
Pressure 1013 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:52 pm

Inkuru Zikunzwe