Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, inyubako ikoreramo isoko ry’imari n’imigabane yafashwe n’inkongi y’umuriro.
Amashusho yahise kuri Televiziyo yerekanye iyi nyubako, imwe mu zikuze cyane mu mujyi wa Copenhagen yibasiwe n’inkongi y’umuriro.
Polisi yavuze ko iyi nyubako yarimo abantu ubwo yatangiraga gushya, gusa ngo bose babashije kuyikurwamo ari bazima. Polisi kandi yabujije abaturage kwegera ahari iyi nkongi.
Igisirikare cya Danemark na cyo cyiyambajwe mu guhosha iyi nkongi .
- Advertisement -
Umwanditsi Mukuru