Abimukira badashaka koherezwa mu Rwanda bazafashwa kugana inkiko

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umuryango nterankunga witwa Care4Calais watangaje ko witeguye gutera inkunga abimukira bageze mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko bifuza kugeza ibirego mu nkiko kugira ngo hahagarikwe gahunda yo kubohereza mu Rwanda.
Uyu ni umwe mu miryango y’abanyampuhwe ivuga ko ishaka gufasha aba bimukira bakaba bakomeza gutuzwa mu Bwongereza.

Uyu muryango watangaje ko ibirego bikwiriye gutangwa bidatinze, ndetse ngo mbere y’uko Inteko Ishingamategeko y’u Bwongereza itora uyu mushinga w’itegeko.

Zimwe mu mbogamizi zavugaga ko u Rwanda atari Igihugu gitekanye ubu zirasa n’izigenda zishyirwa ku ruhande. Abari bafite inyungu mu kuba abimukira bari mu Bwongereza na bo batangiye kubona neza ko umushinga wo kubohereza mu Rwanda ushobora kwemezwa bidatinze.

- Advertisement -

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza byo byemeje ko indege ya mbere igomba kugeza abimukira mu Rwanda bitarenze itumba ry’uyu mwaka.

Uyu muryango wa Care4Calais wo uvuga ko wamaze guha akazi abakorerabushake amagana ngo bashinzwe gushakisha abimukira bazoherezwa mu Rwanda, hanyuma uyu muryango ukabaha ubufasha bwo kubishyurira abunganizi mu mategeko bakazatanga ibirego basaba kuguma mu Bwongereza. Umwe mu baganiriye na BBC yagize ati “Uburenganzira bwa muntu buracyafite agaciro twiteguye kubuharanira.”

Guverinoma y’u Bwongereza ifata kohereza aba bimukira mu Rwanda mbere y’amatora rusange azaba muri Mutarama 2025 nk’uburyo bwo guca intege inkubiri y’abimukira binjira mu Bwongereza bakoresheje amato.

Umwaka wa 2023 wonyine mu Bwongereza hinjiye abimukira babarirwa mu 29,347.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:47 am, Dec 22, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 93 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 8 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe