Umunyamakuru w’Umurundikazi Sandra Muhoza yaburiwe irengero kuva taliki 13 Mata 2024. Abantu ba hafi ye bakemeza ko yajyanywe n’abantu batazwi. Inzego z’umutekano zatangaje ko ari zo zimufite ku mugoroba wa taliki ya 17 Mata, nyuma y’iminsi 4.
Sandra Muhoza yakoreye ibitangazamakuru birimo Bonesha FM na Ntumbero FM, kuri ubu yandikira ikinyamakuru La Nova Burundi.
Abanyamakuru bakorana na Sandra Muhoza bavuga ko yagiye mu kazi ku wa 6 ahamagawe n’umucuruzi witwa Pocheni ngo wari ugiye kumuha inkuru y’ubuhinzi bwa avoka. Kuva ubwo ntiyagarutse na telefoni ngendwanwa ye ntiyongeye kuboneka.
Umuryango we urasaba ko yarekurwa cyangwa se yaba hari ibyo aregwa agakurikiranwa n’ubutabera mu nzira zisanzwe. Abo mu muryango we bavuze ko bahamagawe ku mugoroba wa taliki 17 Mata basabwa kujyana imyambaro ye n’ibikoresho by’isuku i Bujumbura.
Uyu munyamakurukazi bikekwa ko akurikirwanywe ku butumwa yanditse muri Group ya WhatsApp bwemeza ibijyanye n’ikwirakwizwa ry’imihoro mu rubyiruko rw’ishyaka rya CNDD / FDD riri ku butegetsi mu Burundi. Ibi yabyemezaga mu ntara ya Ngozi aho yari asanzwe akorera.