Bugesera FC yasezereye Rayon Sport muri 1/2 cy’igikombe cy’amahoro iyitsinze igiteranyo cy’ibitego 2-0. Naho Police FC yo yasezereye Gasogi United FC kuri Penalty 4-3 Nyuma y’aho amakipe yombi anganyije 1-1 mu mikino yombi ya 1/2.
Uyu ni umukino wa nyuma utunguranye kuko amakipe yombi yawuhuriyeho atahabwaga amahirwe ndetse atari mu makipe asanzwe ahatanira ibikombe mu Rwanda.
Ikipe itwaye igikombe cy’amahoro iserukira u Rwanda mu mikino nyafurika izwi nka CAF confederation cup.
- Advertisement -
Icyi gikombe cy’amahoro umwaka ushize cyari cyatwawe na Rayon Sport FC.
Umwanditsi Mukuru