Kuva mu 2019 u Rwanda rwakira abimukira, kugeza ubu 75 % by’abo bagejejwe mu Rwanda bavuye mu nkambi zo muri Libya ubu bamaze kohereza mu bihugu byo ku migabane y’u Burayi na Amerika.
Imibare igaragaza ko abamaze kuvanwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora boherejwe mu bihugu by’amahanga barimo 496 bagiye muri Canada, 255 boherejwe muri Suwede, 237 bakiriwe na Leta zunze ubumwe za Amerika, 201 boherejwe muri Finilande, 196 bakiriwe n’igihugu cya Noruveje, 141 bagiye mu Bufaransa, 52 mu Buholandi na 26 mu Bubiligi. Hamaze koherezwa mu mahanga ibyiciro 17 by’abimukira bagenda babona ibihugu bibakira.
Ku wa 10 Nzeri mu 2019 nibwo hashyizwe umukono ku masezerano yo kwakira abimukira mu Rwanda baturutse mu nkambi zo muri Libya. Aya masezerano yasinyiwe ku cyicaro cy’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe hagati y’u Rwanda, umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR yavugaga ko u Rwanda rwiyemeje kwakira abimukira 500 gusa.
Ku wa 14 Ukwakira 2021 aya masezerano yaje kuvugururwa byemezwa ko nyuma y’aba 500 u Rwanda rukomeza kwakira n’abandi bimukira b’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’inkambi y’agateganyo ya Gashora ikava ku bushobozi bwo kwakira abimukira 500 ahubwo ikakira abagera kuri 700. Kugeza ubu abimukira bakiriwe mu Rwanda muri iyi myaka 5 bose hamwe babarirwa mu 2 242. Bakomoka mu bihugu bitandukanye byiganjemo Eritrea, Sudani, Ethiopia, Somalia na Sudani y’Epfo.