Mu gihe jenoside yari ikomeje ubukana hirya no hino mu gihugu, Abatutsi bo mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama bakomeje kwicwa bigizwemo uruhare n’abategetsi mu nzego zitandukanye.
Abari barahungiye I Kabgayi mu iseminari nto ya Saint Léon, mu ishuri rya Saint Joseph, mu iseminari nkuru ya Philosophicum no mu bitaro bya Kabgayi bakomeje kwicwa n’Interahamwe. Bamwe zabiciye imbere muri ibyo bigo, abandi zibicira mu ishyamba rihari.
Abatutsikazi n’abana barashorewe bajya kubicira mu Bibungo bya Mukinga, rikaba ari itegeko ryari ryatanzwe na Majoro Karangwa Pierre Claver wari ukuriye iperereza muri Jandarumori y’igihugu. Bamwe babatwikishije lisansi abandi babajugunya mu byobo ari bazima.
Abatutsi bari bahungiye kuri ADEPR-Mbuye bishwe n’Interahamwe zihagarikiwe na Mafurebo Daniel wahoze ari Konseye wa Segiteri Mbuye, hamwe na Resiponsabure wa Selire Nyakarekare witwaga Misago Emmanuel bahimbaga akazina ka Rusumo.
Abo bose bicwaga n’Interahamwe zabaga zihagarikiwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, zikaba zarabiciraga aho bahungiye cyangwa zikabajyana ahandi zateguye.