Ikinyoma: RAB yabeshye Guverinoma inanirwa kubeshya umugenzuzi w’imari

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kimwe mu bibazo byagaragajwe muri Raporo ngarukamwaka Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta yagejeje ku bagize inteko ishingamategeko harimo ikibazo cy’umurengera w’amafaranga ashorwa mu gutumiza imbuto hanze y’u Rwanda. Icyi ni ikibazo nyamara Umukuru wa Guverinoma yari yaragaragaje ko cyabaye amateka.

Mu nama y’igihugu y’umushyikirano ya 19 yabaye tali 23 -24 Mutarama 2024 Ministre w’intebe Dr Edouard Ngirente yatangaje ko u Rwanda nta mbuto rugitumiza mu mahanga. Yagize ati “ku bijyanye n’imbuto z’indobanure, nyakubahwa Perezida wa Repubulika twari twarabemereye mu gihe cy’umwiherero wo muri 2019, ko tugiye gukora uko dushoboye tugahagarika kongera gutumiza imbuto hanze. Iyo ntego twayigeze ho, twagira ngo tubwire abanyarwanda ko kuri ubu ngubu imbuto zose dukoresha hano mu Rwanda tuzikorera mu gihugu hano imbere ahubwo amafaranga twakoreshaga tuzitumiza tuyakoresha mu gufasha abatubuzi bazituburira imbere mu gihugu.”

Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yari yatangaje ko nta mbuto igitumizwa hanze y’u Rwanda

Iyi ni ingingo yashimishije abari mu nama y’umushyikirano ndetse bayakiriza amashyi menshi. Umukuru wa Guverinoma yongeyeho ko amafaranga yakoreshwaga mu gutumiza imbuto hanze yabarirwaga hagati ya Miliyari 4 na Muliyari 8 ubu ngo akoreshwa mu gufasha abatubuzi b’abanyarwanda.

- Advertisement -

Raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta ku mikoreshereze y’ingengo y’Imari mu mwaka w’ingengo y’imari wasojwe taliki 30 Kamena 2023 igaragara mo ko muri uwo mwaka ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB cyatumije mu mahanga imbuto ingana na 44% by’imbuto yose yahinzwe;cyane cyane ngo imbuto yatumijwe ni ibigoli.

Ibyagaragajwe n’iyi raporo byatumye hibazwa niba umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ari we wabeshywe cyangwa niba Guverinoma ariyo yabeshywe hanyuma uyikuriye nawe akabeshya umukuru w’igihugu n’abanyarwanda.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Alexis Kamuhire we yasanze haratumijwe 44% by’imbuto zahinzwe

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Alexis Kamuhire muri iyi raporo yagaragaje ko gukorera imbuto mu Rwanda ari inama yasize agiriye ikigo RAB ariko kandi abatubuzi b’imbuto nabo bashobora kuba bagonga urukuta mu gushaka ibyangombwa byo gutubura imbuto kuko mu batubuzi b’imbuto 1,777 bari mu Rwanda ngo 545 nibo babashije kubona icyemezo gitangwa na RICA kibemerera gutubura imbuto. Aba bangana na 31%.

Aho Ministre w’Intebe Dr Edouard Ngirente yaba yarakuye amakuru ko imbuto zose zihingwa mu Rwanda ziba zaratuburiwe imbere mu gihugu ni muri Ministeri ifite ubuhinzi mu nshingano, nayo iyakuye mu kigo RAB kiyishamikiye ho.

Ikibazo cy’imbuto zitumizwa mu mahanga zigatwara umurengera w’amafaranga ni ikibazo gihora kigaruka. Mu 2018 u Rwanda rwihaye gahunda yo gushaka uko imbuto zatuburirwa mu Rwanda, imbuto n’ibigoli, soya, ingano, zatangiye gukorerwa mu Rwanda. Hari abahinzi bavuga ko bagerageje gutubura imbuto gusa ngo baza kunanizwa no kutagira ubumenyi buhagije; babura ibyangombwa bihabwa abatubuzi. Kuva mu 2015 u Rwanda rwashoye akayabo mu kubaka ibikorwaremezo ndetse no mu bushakashatsi bugamije gukorera mbuto imbere mu gihugu.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:47 am, Dec 23, 2024
temperature icon 20°C
light rain
Humidity 83 %
Pressure 1015 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe