“Bugesera si aho kororera” – Aborozi bahangayitse nyuma ya cyamunara

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuwa 25 Mata nibwo akarere ka Bugesera kagurishije mu cyamunara inka 21 n’ihene 50 zari zarafatiwe mu cyanya cya Kaminuza y’ubuhinzi ya RICA. Nyuma y’icyi cyemezo aborozi barimo abagurishirijwe amatungo n’abayafite mu ngo baravuga ko noneho bavuye ku izima basanze Bugesera itakiri akarere kabereye ubworozi.

Umusaza Rwabukumba ni umwe mu bagurishirijwe ihene, yaganiriye na Makuruki.rw yagize ati “Ubundi mu Bugesera niho twari tugifite ibice umuntu ashobora gushyira mo amatungo akagenda atoragura, atoragura arisha akatsi aha na hariya, ariko urakata I Buryo ngo ni mu mbago z’ikibuga cy’indege, wakata I Bumoso ngo ni muri Kaminuza, ruguru ni mu gisirikare, … Ubwo se urumva aka karere kakiri ak’ubworozi? Bazigurishije ariko nanjye izisigaye ndazigurisha ihene si amatungo navuga ngo nzicara njye nzahirira.”

Umukecuru Xavera we yagize ati “Inka irava mu rugo ugacibwa ibihumbi 150. Hakaba n’ubwo iyo nka itayaguze nonese wakora icyi? Nagurisha ubutaka se nkajya kugomboza inka? Ejo se yakongera kugenda? Erega n’uko twatinze kubibona ubu nta muturage wemerewe korora kuko nituzishyira no mu kiraro ni imwe gusa yo kwitwa ko ufite itungo ariko si umushinga. Izitanga umukamo baraziduhaye ziratunanira, izo twari dushoboye ntiwayahirira ngo nayo igutunge.”

- Advertisement -

Richard Mutabazi umuyobozi w’akarere ka Bugesera aganira na New times ku bijyanye na cyamunara, yavuze ko aba borozi amatungo yabo yagiye mu cyamunara nyuma yo kwihanangirizwa kenshi ariko bakica amatwi. Ati” Twagiranye ibiganiro n’aborozi tubageza ho amabwiriza y’inama njyanama, tubereka ingaruka ziri mu kuragira amatungo ku gasozi. Hashyirwa ho amande ari hagati y’ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda n’ibihumbi 50. Iyo aya mande adatanzwe nyuma y’amasaha 72 itungo rifashwe nibwo ritezwa cyamunara.

Gahunda ya Leta y’u Rwanda yiswe “Zero Grazing” ica burundu kuragira amatungo ku misozi, idasize no mu nzuri. Iteganya ko ufite ubuso bugari afata 70% byabwo akabuhinga, 30% bugasigara ari ah’amatungo. Inka zigahingirwa ubwatsi zikaburira mu biraro.

Abafite ubuhinzi n’ubworozi mu nshingano bagaragaza ko iyi gahunda ifite inyungu nyinshi ziri mo kurwanya ikwirakwira ry’indwara mu matungo, kurengera ibidukikije no kongera umusaruro w’ibiribwa. Aborozi ariko bo bakemeza ko umusaruro w’ibikomoka ku matungo uzagabanuka cyane kuko ubushobozi bwo kororera inka zitanga umukamo ushimishije mu biraro bufitwe na bacye muri bo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:47 am, Dec 23, 2024
temperature icon 20°C
light rain
Humidity 83 %
Pressure 1015 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe