Minisitiri w’intebe wa Espaigne aratangaza niba yegura ku mirimo uyu munsi cyangwa niba akomeza. Pedro Sánchez usanzwe ayobora ishyaka ry’aba socialist aherutse kuvuga ko abaye ahagaritse by’agateganyo imirimo ye kubera ibirego bya Ruswa biregwa umugore we.
Minisitiri w’intebe Pedro Sanchez kuri ubu ntari mu kazi yavuze ko agiye kubanza gutekereza neza ku hazaza he. Ku birwgwa umugore we byo akemeza ko Ari ibirego by’ibihimbano bigamije gusebanya, Kandi bifite abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe babiri inyuma.
Ibi birego biregwa Madamu wa Minisitiri w’intebe Sánchez’ witwa , Begoña Gómez byagejejewe mu rukiko n’umuryango utari uwa Leta witwa Manos Limpias bisobanuye ngo ( Ibiganza bisukuye). Uyu muryango Kandi isanzwe ifitanye isano ya bugufi n’abo mu ishyaka ritari ku bigetsi bayobowe n’uwitwa Miguel Beenard.