Dubai yatangaje ko yatangiye umushinga wo kubaka ikibuga cy’indege kizatwara Miliyari 35 z’ama dorali ya Amerika kikazaba ari cyo cya mbere kinini ku isi. Minisitiri w’intebe wa Dubai akaba na Visi Perezida Sheikh Mohammed Bin Rashid Al Maktoum yabitangaje kuri icyi cyumweru.
Icyi kibuga cy’indege nicyuzura ngo kizaba gikubye inshuro 5 ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Dubai gisanzwe ndetse kizaba kibasha kwakira abagenzi Miliyoni 260 ku mwaka.
Icyi kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Al Maktoum ngo nicyuzura byibura indege 5 zizaba zishobora kugihaguruka ho icyarimwe, ndetse kizaba gifite imiryango y’abagenzi igera kuri 400. Nikimara kuzura ngo imirimo yose yakorerwaga ku kubuga cy’indege cya Dubai izahita yimurirwa muri icyi Kiri kubakwa mu majyepfo ya Dubai.
Dubai isanzwe ari ihuriro ry’indengo z’indege kuko nk’umwaka ushize wonyine abagenzi babarirwa muri Miliyoni 87 bakoresheje ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Dubai.