Mu kigo cya Mutobo ahanyuzwa abahoze mitwe yitwaje intwaro biyemeje gutaha mu Rwanda hashojwe ingando z’abagera kuri 55 biyemeje gusubira mu buzima busanzwe.
Aba bashoje ingando ni icyiciro cya 71 cy’abahoze mu mitwe yitwaje intwaro bemeye gutaha mu gihugu cyabo ku neza.
Minisitiri z’ubutegetsi bw’igihugu Jean Claude Musabyimana wari muri uyu muhango yabashimiye kuba barumvise umuhamagaro wa Leta y’ubumwe ishishikajwe n’uko nta mwana w’u Rwanda waba impunzi. Abasaba gushishikariza abakiri mu mashyamba gutaha, bagafatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu cyabo.
Minisitiri Musabyimana kandi yabashishikarije kwitabira gahunda za Leta, by’umwihariko iz’ubumwe n’ubudaheranwa, kurwanya ubukene, n’izindi. Abizeza ko aho bagiye gutura basangayo ubuyobozi buzabafasha gukemura imbogamizi iyo ari yo yose bazagira.
Umwe muri aba bashoje ingando I Mutobo Col. UWIMANA yavuze ko ibyo bigishijwe bizabafasha kubana neza n’abo basanze ndetse ko kwiteza imbere ubwabo. Col. UWIMANA ati: “Mu kigo cya Mutobo twahawe inyigisho za ‘Ndi Umunyarwanda’, n’izo kwiteza imbere mu myuga itandukanye. Twigishijwe kandi gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.”
Muri aba bavuye mu mitwe yitwaje intwaro harimo abatahukanye n’imiryango yabo. Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero igaragaza ko umubare w’abagore n’abana batahutse muri icyi cyiciro uragera kuri 44.