Ingingo nshya mu biganiro hagati ya Isiraheli na Hamas

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ku meza y’ibiganiro hagati y’umutwe wa Hamas na Leta ya Isiraheli ubu Isiraheli irasaba ko abaturage Hamas yafashe bugwate bose barekurwa nayo igatanga iminsi 40 y’agahenge nta ntambara. Hamas ariko yo irasaba Isiraheli guhagarika ibitero byayo muri Gaza ndetse ikanarekura abanyepalestine bose bafashwe nk’imfungwa z’intambara bagasubira mu ngo zabo.

Abahuza muri ibi biganiro ni Misiri na Quatar , kugeza ubu intumwa za Hamas zamaze kwakira icyifuzo cya Isiraheli zivuga ko zigiye kucyigaho zikazatanga igisubizo. Umunyamabanga mukuru wa Leta zunze ubumwe za Amerika Anthony Blinken yatangaje ko afite icyizere ko noneho Hamas iza kwemera icyifuzo cya Isiraheli mu biganiro.

Leta ya Isiraheli ubu iri gushyirwa ho igitutu gikomeye n’ibihugu bisanzwe ari inshuti zayo ndetse n’imiryango y’abafashwe bugwate na Hamas, bayisaba kwemera ubusabe bwa Hamas bagahagarika intambara abantu babo nabo bakarekurwa. Isiraheli yatangije ibitero muri Gaza ivuga ko bigamije gusenya burundu umutwe wa Hamas nyuma y’igitero Hamas yagabye kuri Isiraheli kuwa 07 Ukwakira 2023.

- Advertisement -

Muri icyi gitero cy’umwaka ushize Hamas yishe abaturage ba Isiraheli babarirwa mu 1 200 abandi 253 bafatwa bugwate barajyanwa. Kuva ubwo Isiraheli imaze kwica abarenga 34 480 muri Gaza nk’uko imibare itangwa n’inzego z’ubuzima mu gace Hamas ategeka ibigaragaza.

Benjamin Netanyahu Minisitiri w’intebe wa Isiraheli

Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu yumvikanye kanshi mu bitangazamakuru agaragaza ko intambara isiraheli urwana muri Gaza itazigera ihagarara itageze ku ntego zayo zo kurandura burundu umutwe wa Hamas. Ati “Twabahaye amahitamo abiri, uramanika amaboko cyangwa upfe.”

Ghazi Hamad umunyapolitiki wa Hamas

Ghazi Hamad umwe mu banyepolitki ba Hamas we yatangaje ko Hamas idashobora kwemera umukino wa Isiraheli ati” Isiraheli irashaka gutanga agahenge, tukayiha abantu bayo hanyuma yamara kubabona igatangira ubwicanyi ikorera abaturage bacu bindi bushya. Ntabwo twakwemera iyo mikino rero”.

Mu Gushyingo 2023 Isiraheli yatanze ubusabe bwo guhabwa abafashwe bugwate 105 nayo igahagarika intambara icyumweru ikanarekura abanyepelestine 240 bari imfungwa z’intambara muri Isiraheli. Ibi Hamas yarabyemeye ariko ubundi busabe bwose bwakurikiye ubu Hamas yabuteye utwatsi ivuga ko bugomba kuza burimo ingingo yo guhagarika intambara burundu.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:05 am, Dec 23, 2024
temperature icon 20°C
light rain
Humidity 83 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe