Nkunganire Leta yageneraga abubaka inzu ziciriritse igiye guhabwa abazigura

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Ministeri y’ibikorwa remezo iravuga iri gutegura umushinga wo kuvugurura itegeko ry’imyubakire y’inzu ziciriritse. Muri uyu mushinga biteganijwe ko nkunganire Leta yatangaga ku bubaka izi nzu izahabwa abantu ku Giti cyabo bifuza kugura izi nzu.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ibikorwa remezo yakomoje kuri uyu mushinga ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire cyitabaga komisiyo y’abadepite ikurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC).

Fidel Abimana yagize ati ” Twajyaga dushyira mo nkunganire ya Leta ku bijyanye n’ibikorwa remezo nk’imihanda, amazi, umuriro w’amashanyarazi, tukabigeza aho umushoramari agiye kubaka inzu ziciriritse. Twateguye impinduka ziri mo ko umuntu ugiye kugura iriya nzu ari we uzajya ugenerwa nkunganire ya Leta” Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA Fidel Abimana yabitangarije abagize inteko ishingamategeko ababwira ko izi mpinduka zamaze kunononsorwa no kwemezwa n’ababishinzwe muri Ministeri. Ubu hakaba hakurikiye ho kubigeza ku nama y’abaminisitiri.

- Advertisement -

Abimana avuga ko mu itegeko rivuguruye ngo abashoramari batazajya babona nkunganire bari basanzwe babona ariko ko nabo bazajya boroherezwa ibijyanye n’imisoro. Hanyuma nabo ngo bagasabwa kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda inyura hagati mu mudugudu ikagera ku muhanda munini wubakwa na Leta.

Gahunda ya Leta yo kubaka inzu ziciriritse igamije gufasha abanyarwanda binjiza amafaranga ari munsi y’ibihumbi maganabiri (200,000) kubona inzu bashobora kugura bakazishyira buhoro buhoro.

Umujyi wa Kigali wonyine ugaragaza ko ukeneye nibura inzu ziciriritse 20,700 buri mwaka ku buryo wazagera mu mwaka wa 2032 harabonetse inzu ziciriritse zibarirwa mu 310,000. Inyigo zitandukanye zerekanye ko mu mujyi wa Kigali abagera kuri 60% babaye ho mu nzu zidakwiriye ndetse zishyira ubuzima bwabo mu kaga. Aba biteganijwe ko bazagabanuka bakagera kuri 20% mu mwakawa 2035.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:38 am, Dec 23, 2024
temperature icon 18°C
light rain
Humidity 93 %
Pressure 1016 mb
Wind 4 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 96%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe